Kiyovu Sports yikamase itsinda Rwamagana City, Gasogi United iratsikira

Imikino - 10/02/2023 6:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Kiyovu Sports yikamase itsinda Rwamagana City, Gasogi United iratsikira

Ibitego 2 bya Abedi Bigirimana, byafashije Kiyovu Sports kubona amanota 3 imbere ya Rwamagana City, mu mukino wabaye nta bafana bahari, naho Gasogi United inanirwa gutsinda Rutsiro FC yari yayiziritseho.

Imikino y'umunsi wa 19 yatangiye kuri uyu wa Gatanu, aho Kiyovu Sports yari yakiriye Rwamagana City mu mukino wabaye nta bafana bahari, mu buryo bwo kubahiriza ibihano Kiyovu Sports yahawe na FERWAFA. 

Mu irungu rikomeye cyane amakipe yombi yamanutse mu kibuga ashaka amanota atatu, nyuma yaho Rwamagana City yari iherutse gutsindwa na Marine FC, Kiyovu Sports imaze kunganya na Rayon Sports.

Ku munota wa 38 Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Abedi Bigirimana, gusa Rwamagana City yanga kujya kuruhuka idakozemo, nayo ku munota wa 45 itsinda igitego amakipe ajya kwitekerezaho ari igitego kimwe kuri kimwe.

Kiyovu Sports yari itarabona amanota 3 kuva imikino yo kwishyura yatangira 

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yaje irwana n'igitego kugira ngo nibura irebe ko yabona amanota 3 yari ikumbuye, ndetse ku munota wa 76, Abedi Bigirimana wari mwiza muri uyu mukino, atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira Kiyovu Sports yegukanye amanota atatu.

Undi mukino, wabereye mu Karere ka Bugesera, aho Gasogi United yari imaze iminsi ikubita buri umwe, yaje guta amanota 2 imbere ya Rutsiro FC nayo imaze imikino 2 idatsindwa.

Gasogi United niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Max Well Djoumekou ku munota wa 35, mu gihe ice cya mbere cyenda kurangira mu minota y'inyongera, Jule Watanga yishyurira Rutsiro FC.

Gasogi United yaherukaga kunganya na Bugesera FC ku munsi wa 16 wa shampoyona 

Mu gice cya kabiri, Niyongira Danny wahoze muri Bugesera FC yaje gutsindira Gasogi United igitego cya kabiri ku munota wa 64, mu gihe ku munota wa 80 Rutsiro FC yaje kucyishyura gitsinzwe na Matata Gakuru, umukino urangira uko.

Gasogi United yagumye ku mwanya wa 2 n'amanota 36, irushwa inota rimwe na APR FC, Kiyovu Sports ikaba yaje ku mwanya wa 3 n'amanota 35 irusha amanota 2 Rayon Sports na As Kigali zitarakina umunsi wa 19.

Sitade ya Muhanga yeraga de, nyuma yaho FERWAFA ihannye Kiyovu Sports gukina nta bafana bahari 

Abedi utarahiriwe n'uyu mwaka w'imikino, niwe wahetse Kiyovu Sports ku mugongo 

Rutsiro FC mu mikino 5 iheruka gukina yatsinze ibiri inganya ibiri, itsindwa umwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...