Umusizi Rumaga ukunzwe muri iki gihe mu bisigo bitandukanye, yamaze gutangaza ko ku wa 14 Gicurasi 2023 azakora igitaramo yise “Ndi Mama Album Concert" cyo kumurika album ye yise 'Mawe'.
Nicyo gitaramo cya mbere uyu musore agiye gukora nyuma
y’imyaka ibiri ishize atangiye urugendo rwo gukora ibisigo, akifashisha
abahanzi batandukanye n’abandi.
Mu rugendo rwe yagaragaje guteza imbere ubusizi mu
buryo bukomeye, anagaragara mu bitaramo bikomeye birimo n’igitaramo gisingiza
Intwari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, ku wa 31 Mutarama 2023.
Rumaga yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kuganira n’abazamufasha
gukora igitaramo cye cya mbere, yanzuye kuzagikora ku wa 14 Gicurasi 2023.
Ni igitaramo avuga ko kigamije kumurika ku mugaragaro
umuzingo w’ibisigo bye, aherutse gushyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho
ibihangano, yise ‘Mawe’.
Iyi album ye agiye kumurika ku mugaragaro iriho
ibisigo 10 nka "Mawe", "Narakubabariye" ari kumwe na Bruce
Melodie, "Kibobo" na Juno Kizigenza, "Umwana araryoha"
yakoranye na Riderman na Peace Jolis, "Mazi ya nyanja" na Alyn Sano,
"Inyana y’inyange imara agahinda";
"Intango y’ubumwe" ari kumwe na Buravan,
Bull dogg na Mr. Kagame, "Ivanjiri II" yakoranye na Alpha Rwirangira,
"Intambara y’ibinyobwa" ari kumwe na Rusine na Rukizangabo ndetse na
"Komera mukobwa".
Uyu musizi avuga ko muri iki gitaramo azifatanya n’abandi
bari mu ngeri zinyuranye z’ubusizi.
Ati “Kigamije (igitaramo) kumurika ku mugaragaro Album
‘Mawe’, kikazaba kirimo n’amwe mu mazina akomeye inaha mu zindi nganda z’ubuhanzi
ataratangazwa.”
Iki gitaramo kizaba ku Munsi Mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagore, wizihizwa buri tariki 14 Gicurasi buri mwaka. Rumaga avuga ko iki gitaramo
kizaba umwanya wo gusabana hagati y’imiryango.
Ati “…Imiryango ikaba itumiwe, izazane n’ababyeyi mu
miryango kuko Umunsi ni uwabo. Mbese iki gitaramo ni imwe mu mpano waha umwana
wawe akabona ko umukunda, umukundira Nyina, waha mama wawe akabona ko umukunda kandi
umuzirikana. Waha uwawe watashye, aho ari ukabasha kongera kwiyunga nawe.”
Uretse kuvuga ibisigo, Rumaga asanzwe ari mu banditsi
b’indirimbo batajya bavugwa nyamara nabo bararambitse ibiganza ku ndirimbo
zikomeye hanze aha.
Amaze kwigarurira imitima y’abatari bake kubera
ubuhanga buhanitse n’impano idasanzwe agaragaza, haba mu biganiro bye muganira
ndetse no mu bihangano bye ‘Ibisigo’ aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi
kiboneye mu buryo bwa gihanga, bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.
Ubusizi ni inganzo isa nk’iyari imaze kugenda biguru ntege
yewe hafi yo kwibagirana, kubera umubare nkene w’ababukora mu gihe buzwi nka
Nyina w'izindi nganzo.
Gusa biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka
bagashyigikirwa, urukundo n’ubwitanjye babufitemo bwatuma abantu bongera
kuryoherwa n'iyi nganzo nk'uko byahoze.
Rumaga witegura gukora igitaramo cye cya mbere amaze
kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya
Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina, ‘Amashu’ ya Chris Eazy,
‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’ ya Mr Kagame na Dj
Marnaud n’izindi.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko impano yo kwandika
indirimbo ibanzirizwa n’ubusizi nyemvugo na nyandiko yifitemo, kandi amaze igihe
kinini akoraho.
Ati “Ntekereza ko rero umwanzuro wo gukora umuziki mu mbundo gutya utari bube igishya, cyane ko ibyo nkora atari ukuririmba nk’umwuga untunze, Oya!
Ahubwo ari ugufasha mu buryo bwo kureba inkuru no gutondekanya amagambo neza kandi meza, by’igihangano umuhanzi yaririmba ukumva ko ari igihangano gifite ireme cyangwa udushya.”
Rumaga yatangaje ko ku wa 14 Gicurasi 2023 azakora igitaramo cye cya mbere, cyo kumurika ku mugaragaro album ye yise ‘Mawe’
Rumaga yatumiye by’umwihariko ababyeyi kubera ko iki
gitaramo kizaba ku munsi Mpuzamahanga wabo
Rumaga asobanura ko iyi album ye y’ibisigo 10 yakiriwe
neza, ari nayo mpamvu ashaka kuyimurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki
Rumaga amaze kwandika indirimbo zakunzwe mu buryo
bukomeye hanze aha, avuga ko ari umwuga ashikamyemo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘IVANJILI’ RUMAGA YAKORANYE NA ALPHA RWIRANGIRA
TANGA IGITECYEREZO