Kigali

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagiye gukora ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2023 14:02
1


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava, agiye gukora ubukwe n'umuhanzi mugenzi we Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga.



Kopi y'ubutumire (Invitation) ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko aba bombi bazakora ubukwe, ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023.

Gusaba no gukwa bizaba i Nyamata kuri La Palisse Hotel, gusezerana imbere y'Imana nabyo bizabera La Palisse Hotel i Nyamata, ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Palisse Hotel.

InyaRwanda yagerageje kuvugana na Bishop Gafaranga ariko ntibyakunda. Ntibyadukundiye kandi kuvugana na Annette Murava. Gusa amakuru ahari ni uko bagiye kurushinga ndetse n'ubutumire bukaba bwarageze hanze.

Murava Anette ni umwe mu baramyi bagezweho muri iyi minsi abikesha 'Niho Nkiri', imwe mu ndirimbo yafashije abatari bake bitewe n’uburyo yaririmbwemo, amagambo n’inyigisho ziyirimo.

Mu ndirimbo 'Niho nkiri' uyu mukobwa aba asobanura ndetse akavuga ko akiri aho Imana yamusize ndetse akirangamiye isezerano, agahora yibaza ukuntu abo basengeye rimwe basubijwe ariko we ntasubizwe.

Muri iyi ndirimbo kandi asaba Imana kumurinda gushidikanya ndetse no kurira abandi baseka, abanzi be bakishima akibaza nanone impamvu Imana yamusize inyuma ariko akagaruka abwira Imana kumuha imbaraga zo gukomera.

Muri Gicurasi 2022, ni bwo Annette Murava yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo. Amakuru avuga ko ari Bishop Gafaranga wayimwambitse mu gutangiza urugendo rw’ubuzima, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Icyo gihe, Murava yabwiye Isimbi Tv ko anyuzwe no kuba yarambitswe impeta n’umusore akunda ndetse ko n’ubukwe ari vuba, amubwira ko amukunda cyane amushimira ko nawe yamukunze gusa ntiyifuje kumutangaza mu itangazamakuru.

Bishop Gafaranga azwi muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Bavakure’ n’izindi. Ndetse, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye by’urwenya.

Urukundo rwe na Annette Murava rwaciye amarenga binyuze mu mishinga y’indirimbo bagiye bahuriramo. Bakoranye indirimbo ‘Igitambo’. Nk’aho ibi bidahagije, banahuriye mu yindi ndirimbo bise ‘Umuriro’.

Bishop Gafaranga wavukiye mu karere ka Nyamasheke, yageze i Kigali afite imyaka 12 y’amavuko ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Yabaye umuzunguzanyi ucuruza imyenda ya caguwa, aza kugirirwa ubuntu n’Imana ubu acuruza iduka rini ry’inkweto.

Mu biganiro bitandukanye, yatanze ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo ariko Imana ikamuhindurira amateka. 

Mu 2019 yabwiye inyaRwanda ko ari umugabo w'umugore umwe bafitanye abana batatu, akaba adateganya kureka gucuruza ngo yirundurire mu gutera urwenya.

Bishop Gafaranga, ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru azahamya isezerano rye na Annette Murava 


Bishop Gafaranga ni umukinnyi wa filime uherutse kwinjira mu muziki

Annette Murava aherutse gutangaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore yihebeye


Bishop Gafaranga yakunze kwifashisha cyane Annette mu ndirimbo yagiye asohora 


Imihango y'ubukwe yose ya Bishop Gafaranga na Annette Murava izabera i Nyamata

 

Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava      

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMURIRO’ 

KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGITAMBO’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyamatare1 year ago
    Bariya bana 3 ataye ku cyamutzig koko ! Mbega bishop



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND