Umuririmbyi Onyido Nkemjika wamamaye mu muziki ku izina rya Ketchup ategerejwe i Kigali mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye bitandukanye amaze gushyira ahagaragara.
Ketchup uherutse gusohora amashusho
y'indirimbo ye yise 'Chebet' amaze iminsi atangaje urugendo rwo kwimenyekanisha
mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw'umuziki
nk'umuhanzi wigenga.
Mu myaka itandatu ishize yasubiyemo indirimbo 'Pam
Pam' yifashishije Jose Chameleone wo muri Uganda. Ni indirimbo yaguye umuziki
we, iramumenyekanisha no mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Uyu
musore asanzwe ari inshuti y'akadasohoka ya Chameleone.
Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu ze mu muziki,
yabwiye InyaRwanda ko Ketchup azagera mu Rwanda hagati ya tariki 15-20
Gashyantare 2023 mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihanano bye mu
itangazamakuru.
Hejuru y'ibyo ariko azaba aje "gusura u Rwanda no
kumenyekanisha ibihangano bishya afite."
Uyu muririmbyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze aherutse kugaragaza inkuru ivuga ko yakoze impanuka ubwo yikubitaga mu bwogero (Douche).
Yanditse avuga ko n'ubwo yakoze iyi mpanuka bitahagaritse gahunda ye
y'urugendo rwe rwo kumenyekanisha injyana ya Afro Dance Hall yashyize imbere.
Yikubise mu bwogero buri mu nyubako ye ibarizwa mu
Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Bimwe mu binyamakuru byo muri kiriya gihugu
byanditse bivuga ko uyu muhanzi yavunaguritse imbavu, ariko yaje kuvuga ko
ntakibazo gikomeye yagize ku mubiri we.
Uyu musore afitanye indirimbo 'Baby Oh' yakoranye na
Davido imaze imyaka itandatu. Ketchup avukana n'abana bane, yize amasomo
y'Itangazamakuru muri Kaminuza ya Atlantic College.
Indirimbo ye ya mbere yashyize hanze yayise 'Nuvo'
yayikoranye na Dj Jam Jam wo mu Bwongereza mu 2010. Iyi ndirimbo yanamufashije
kwegukana igikombe cye cya mbere mu muziki mu byatanzwe na AEA Awards.
Nyuma yakoze indirimbo 'One the beat' yakozwe na Rayce
mu 2012. Muri uwo mwaka ni nabwo yahuye na Producer EmmyACE wamufashije gukora
indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro Dancehall.
Amaze kwegukana ibikombe bikomeye birimo nka AEA
Awards Malaysia 2012, yabaye umuhanzi w'umwaka mu bihembo bya Mayhem in May
(MIM) byatangiwe muri Nigeria mu 2013, yabaye kandi umuhanzi w'umwaka mu
bihembo bya Green Awards Nigeria mu 2013 n'ibindi.
Mu 2014, uyu muririmbyi yasinye amasezerano n'inzu
ifasha abahanzi mu bya muzika ya 606 imufasha gushyira hanze indirimbo zirimo
nka 'Holy Mic', 'Mama' ndetse na 'Pam Pam' yaje gusubiramo afatanyije na Jose
Chameleone.
Uyu muhanzi anafite indirimbo 'Show Me Yhur Rozay'
yasubiyemo afatanyije na Olamide na Phyno.
Ketchup yinjiye mu muziki abifashijwemo na Se wari umufana ukomeye wa Bob Marley, umunyamuziki w'ibihe byose mu njyana ya Reggae.
Ketchup agiye kuza mu Rwanda mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye
Ketchup aherutse kugwa mu bwogero, avuga ko bitazahagarika urugendo rwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
Ketchup arazwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Pam Pam’ yakoranye na Jose Chameloene
Ni ubwa mbere Ketchup agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PAM PAM' KETCHUP YAKORANYE NA JOSE CHAMELEONE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CHEBET' YAKETCHUP UGIYE KUZA MU RWANDA
TANGA IGITECYEREZO