Harabura iminsi 13 yo gukina ngo shampiyona irangire, Haringingo Francis atarabona abakinnyi 11 akoresha mu kibuga ndetse yizereramo ku buryo bamuha umusaruro abafana ba Rayon Sports bari kumwishyuza.
Igitutu
cy'umusaruro mucye gikomeje kwarika muri Rayon Sports ndetse umuntu yavuga ko
bidafite aho bigana, mu gihe bari kwitegura umukino wahoze ukomeye muri
shampiyona y'u Rwanda aho Rayon igomba gucakirana na APR FC, kuri iki cyumweru
kuri sitade ya Huye.
Uyu
ni umwaka wa kane Rayon Sports iri kubeshya abakunzi bayo ndetse ibibazo byatererwa
hejuru abatoza bakabigenderamo kandi ubona ko ubuyobozi ari bwo bubitse
urufunguzo rw'ibibazo iyi kipe ihorana.
N'ubwo
ubuyobozi ari bwo butera ibibazo Rayon Sports irimo, ariko umutoza Haringingo
nawe ari kwirasa amano kubera ibibazo yiteza ndetse bituma abakunzi ba Rayon
Sports bamwota ijoro n'amanywa.
Abakinnyi ba Rayon Sports bahorana urwicyekwe umwe kuri umwe hibazwa uri bubanze mu kibuga
Kuva
mu Ukuboza 2022, Rayon Sports imaze gukina imikino 7 ya shampiyona, aho
yatsinzemo imikino 2 inganya ibiri, itsindwa imikino 3. Iyi mibare ntabwo
igendanye n'ibyo abafana ba Rayon Sports bari biteze ndetse by'umwihariko kuba
ikipe iri kwitwara nabi uko shampiyona igenda igana ahakomeye.
Ntabwo Haringingo azi gukoresha
abakinnyi afite
Rayon Sports yatangiye shampiyona ifite abakinnyi 28 harimo umubare w'abakinnyi batari bashoboye, ariko kuko nta bapfira gushira, n'abageragezaga Haringingo yananiwe kubakoresha.
Ubwo igice cya mbere cya shampiyona cyarangiraga, Rayon Sports yongeyemo abakinnyi babiri, Luvumbu Nzinga na Joachiam Ojera. Iyo
urebye uburyo aba bakinnyi bashya Rayon Sports yongeye mu ikipe bagiye mu
kibuga, usanga harimo icyubahiro gike ndetse no kutamenya abakinnyi umutoza
afite.
Luvumbu
Nzinga ntabwo yakinnye umukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 4-1,
kubera ko atari yakabonye ibyangombwa. Mu mukino wakurikiyeho, Haringingo yafashe
Ndekwe Felix wari uhagaze neza mu kibuga hagati muri Rayon Sports mu mikino
yatambutse, amushyira ku ntebe y'abasimbura, arangije yinjiza Luvumbu Nzinga
utari ufite ubushobozi bwo gukina nibura iminota 30.
Ndekwe ageze muri Rayon Sports yazibye icyuho cya Nishimwe ndetse na Onana avunitse, ariko Haringingo arifata akamwicaza nk'umwana wishakisha
Umukinnyi ashobora kuba ari umuhanga ariko ibihe amazemo iminsi bikaba bitamwemerera kugira uruhare mu mukino ku buryo bwuzuye.
Gufata Ndekwe Felix wari uhagaze
neza muri Rayon Sports ukamwicaza nta kibazo yagize ni itesha gaciro ry'umuntu
wari uri ku gufasha mu bihe bigoye urimo, ndetse bishobora gutuma agira
urwicyekwe rwo kongera kukwitangira.
Haringingo Francis ntabwo yemera Musa
Esenu
Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite uruhare rw'ibitego byinshi muri uyu mwaka w'imikino inyuma ya Onana ufite imvune, ndetse kuva Rayon Sports yajya mu icuraburindi, bigaragara ko ari we mukinnyi mwiza iyi kipe yasinyishije akayigirira akamaro.
Musa Esenu ni umukinnyi ukunze guhusha ibitego, bituma
abafana bavuga ko adashoboye, ndetse ko ntacyo amaze kuko ibitego
atabimariramo, ariko bakibagirwa umusaruro we muri rusange.
Musa Esenu ashinjwa gutsindisha umutwe gusa, kandi uwo mutwe ni wo ufite ibitego byinshi mu myaka 2 itambutse muri Rayon Sports
Musa Esenu ni we mukinnyi muri Rayon Sports ufite ikintu azwiho kandi ashoboye, (gutsindisha umutwe) byashobokaga ko Rayon Sports imwubakiraho ndetse akaba yatanga umusaruro byihuse.
Abafana bashinja Musa Esenu gukinisha umutwe gusa, ngo
amaguru ye amufasha kugenda gusa, ariko ntibagire icyo bavuga ku bandi bakinnyi
bafite amaguru n'umutwe bidafite icyo bimariye ikipe. Ibyo byose rero Haringingo
iyo amaze kubyumva, nawe abyakira uko ubundi akagendera mu kigare akima umwanya
rutahizamu umwe rukumbi afite.
Urugero
Ku
mukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, yafashe umukinnyi nka
Joachiam Ojera utari ufite iyo avuye, amubanza mu kibuga arya umwaka wa Musa
Esenu wari uherutse kwitwara neza ku mukino wa Musanze FC, ndetse uyu musore
akaba yari amenyereye gukina na Kiyovu Sports.
Esenu hari n'igihe ajya mu kibuga mu mataha y'inka kandi ikipe itanatsinze
Gufata
umukinnyi nka Musa Esenu twavuga ko ari kuzuza umwaka we wa mbere muri Rayon Sports akaba ayifitemo
ibitego bisaga 14, ukamushyira ku ruhande, ukazana umukinnyi wakabirijwe,
utakinaga, w'intizanyo y'amezi 5, ni iteshagaciro ku bandi bakinnyi
by'umwihariko Musa Esenu uzwiho kwimwa amahirwe ariko agatabara aho byakomeye.
Haringingo abyutse ukamubaza umunyezamu
wa mbere wa Rayon Sports, aho kugusubiza yakwiruka
Rayon
Sports niyo kipe muri iyi shampiyona imaze gukoresha abanyezamu bose 4 ifite
kandi bigakorwa atari ikibazo cy'imvune ahubwo bigakorwa kubera gushaka
ibisubizo no guhimana.
Haringingo Francis umunsi umwe uzasanga yakoresheje Ramadhan, undi munsi akoreshe Adolphe, ubukurikiyeho akoreshe Bonheur asoreze kuri Amani, bose namara kubahetura azunguze umutwe yumirwe kuko bose azaba ababuriye igisubizo.
Bibaho ko umunyezamu atsindwa igitego, ndetse
yakora n'andi makosa, ariko igikangisho cy'umunyezamu si ukumwicaza.
Haringingo n'abatoza bamwungirije bari kwikoramo
Rayon
Sports yahuye n'imvune nyinshi zatumye amahitamo yo gushaka abakinnyi bajya mu
kibuga kuri Haringingo yoroha, ariko tukaba twakibaza kuri uyu mutoza
uhuzagurika mu bakinnyi uko byari kugenda iyo aba afite ikipe yose kandi ari
nzima.
Haringingo yakaretse kwiteza ibibazo kuko n'ibyo ubuyobozi bumuteza ntabwo bimworoheye
Ikipe itagira 11 iteza umwiryane mu bafana, abayobozi, n'abakinnyi hagati yabo
TANGA IGITECYEREZO