RFL
Kigali

Chris Brown yasabye imbabazi Robert Glasper yibasiye nyuma yo gutwara Grammy Award

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/02/2023 9:19
0


Chris Brown utashimishijwe n'uko Robert Glasper bari bahanganye mu cyiciro kimwe yatwaye Grammy Award akamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, yaciye bugufi amusaba imbabazi.



Umuhanzi w'icyamamare Chris Brown watashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards 2023, ntiyabyakiriye neza ndetse yahise anibasira umuhanzi Robert Glasper bari mu cyiciro kimwe, amubwira amagambo mabi akoresheje imbuga nkoranyambaga anavuga ko adasobanikiwe impamvu umuntu utazwi nka Robert Glasper yahabwa Grammy Award.

Chris Brown ntiyashimishijwe n'uko Robert Glasper yatwaye Grammy Award

Nyuma yaho hatanzwe igihembo cya Grammy Award ku muhanzi ufite album nziza y'umwaka yo mu njyana ya R&B cyigahabwa Robert Glasper kubera album aherutse gusohora yise ''Black Radio III' byatumye Chris Brown bari mu cyiciro kimwe wari uniteze ko ariwe utwara iyi Grammy Award ahita amwibasira avuga ko ayitwaye atari ayikwiriye.

Chris Brown yavuze ko Robert Glasper ari umuhanzi utazwi utari ukwiriye Grammy Award

Mu magambo menshi Chris Brown yanditse kuri Instagram Stories yagize ati: ''Robert Glasper ninde untwaye Grammy? Ni hagire umbwira uriya muntu uwo ariwe kuko ntabwo azwi. Ni gute baha Grammy Award umuntu nk'uriya banciyeho? Umuntu nkawe ntakwiye kuyihabwa njyewe mpari. Robert utazwi bamuhaye Grammy birashoboka ko hari ikibyihishe inyuma ntazi''.

Robert Glasper watwaye Grammy Award bikarakaza Chris Brown bari mu kiciro kimwe

Chris Brown winiguye akananenga abategura Grammy Awards yahise asaba imbabazi Robert Glasper abinyujije mu butumwa yamwandikiye agira ati: ''Komerezaho muvandi, ndashaka kugusaba imbabazi niba warakajwe n'ibyo navuze nyuma ya Grammy's. Ndabyumva nakubwiye nabi ko utari ubikwiriye. Maze gukora igenzura nsanze uri umuntu utangaje mu byo akora''.

Ubutumwa Chris Brown yandikiye Robert Glasper amusaba imbabazi

Yakomeje agira ati: ''Abategura ibi bihembo ntabwo bari guha twebwe abirabura ibyo dukwiye. Wowe nanjye ntitwagakwiye kujya mu cyiciro kimwe kuko tudakora ibintu bimwe''. 

Ibi byatumye benshi bashyigikira amagambo ya Chris Brown bavuga ko atari akwiriye gushyirwa hamwe na Robert Glasper ukora injyana ya Jazz mu gihe Chris akora injyana ya R&B.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND