RFL
Kigali

Umukobwa wa Eminem yambitswe impeta n’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/02/2023 9:01
0


Haille Jade umukobwa w’umuraperi Eminen yambitswe impeta n’umukunzi we Evan McClintock nyuma y’imyaka 6 bakundana.



Haille Jade Mathers imfura y'umuraperi kabuhariwe Marshall Bruce Mathers wamamaye cyane ku izina rya Eminem, atangiye neza ukwezi kwa Gashyantare kwahariwe urukundo nyuma yaho yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Evan McClintock bamaze imyaka 6 mu munyenga w'urukundo.

Umukobwa wa Eminem yambitswe impeta y'urukundo

Haille Jade w'imyaka 27 akoresheje Instagram ye yasangije abamukurikira amafoto yaranze ijoro yambikwaga impeta n'umukuniz we Evan McCintock maze anahishura ko yamwambitse impeta ku itariki 04/02/2023 ndetse anarenzaho umutoma amubwira ati: ''Ndagukunda''.

Evan McClintock yatereye ivi Haille Jade amusaba ko barushinga

Haille Jade amaze kuvuga 'Yego' baturikije Champagne barabyishimira

Ngiyo Impeta Haille Jade yambitswe n'umukunzi we Evan McClintock

Mu 2016 ni bwo Haille Jade yerekanye bwa mbere Evan McClintock nk'umukunzi we ubwo hari ku munsi w'abakundana uzwi nka St. Valentin. Kuva ubwo Haiile na Evan bakunze kwerekana urwo bakundana ndetse na Eminem yashyigikiye umubano wabo mu 2019 ubwo yashimaga ku mugaragaro Evan kuba afata neza umukobwa we.

Haille na Evan batangiye gukundana mu 2016

Eminem yashyigikiye umubano wabo mu 2019 anashimira Evan ko afata neza imfura ye.

Haille na Evan bamaranye imyaka 6 mu munyenga w'urukundo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND