RFL
Kigali

Kigali: Ibirayi bya Kinigi byageze ku giciro gihanitse

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/02/2023 15:46
0


Igihingwa cy’ibirayi gikomeje kuzamuka bikabije mu biciro, ku buryo kigeze ku giciro kigoye umuguzi n'ugurisha. Igiciro cy’ibirayi gihangayikishije benshi mu baguzi, ndetse bafite ubwoba ko n’ibindi bizamutse utyo bakwicwa n’inzara.



Hashize iminsi itari mike havugwa izamuka ry’ibiciro rikabije ku buryo bamwe bavuga ko hari ibiribwa byibagiranye mu miryango yabo kubera guhenda kwabyo, bagahitamo kugura ibigerageza kudahenda.

Ibirayi bya Kinigi ni ibirayi bihingwa cyane cyane mu ntara y’iburengerazuba ndetse n’amajyaruru. Ibi birayi uretse gukundwa na benshi biranaryoha, kandi igiciro cyabyo kiba kiri hejuru ukurikije ubundi  bwoko bw’ibirayi.


Mbere gato y’iminsi mikuru ikiro cy’ibirayi bya Kinigi cyari kuri  470rwf, mu minsi mikuru kigera kuri 500rwf ariko iminsi mikuru ikirangira cyaratumbagiye kigera kuri 550rwf. Haciye iminsi mike ibi birayi bya kinigi bigera kuri 600rwf.


Abagurisha n’abagura  byarabagoye kwakira izi mpinduka z’igiciro cy’ibirayi bya Kinigi, bitewe n’uko ubusanzwe ibi birayi bigurwa kurenza ubundi bwoko bw’ibirayi. 

Amahoteri n’amaresitora  yazamuye ibiciro by’iki kiribwa kubera guhenda kwacyo, ndetse n’uburyo bacuruzaga biragabanuka kuko umubare mwinshi w’abakiriya uza wifuza kurya ibirayi basanga byahenze ntibagure.


Bivugwa ko ibirayi bikundwa cyane kubera uburyohe bwabyo, bivamo ifiriti ikomeye isa neza, ndetse abaturage batuye i Burengerazuba n’Amajyaruguru bavuga ko aribyo biryo byabareze bakoresha kenshi, ko batabifite batabaho.


Kuwa 6 Mutarama 2023, twaganiriye n’umwe mu bakozi bo mu rugo wari ugiye guhaha witwa Mutoni. N’ubwo atifuje ko tumugaragaza isura ye, yatubwiraga ko amaze iminsi ajya guhaha ibi birayi yataha nyirabuja akamukekera kumwiba amafaranga, kuko yamuhaga 5000 rwf akazana  ibiro 7 by’ibirayi bivuze ko ikiro cyageze kuri 700rwf.

Yagize ati “Biratangaje kumva ikiro cy’ibirayi kigera kuri 700rwf! Ni ubwa mbere njyewe mbyumvise kuva navuka.”

Uwera Sifa utuye mu Karere ka Nyabihu kamwe mu duce duhingwamo ibirayi, mu kiganiro twagiranye kuri terefoni yavuze ko ikirere cyahindutse bidasanzwe bakabona umusaruro muke ukurikije uwari witezwe.


Yagize ati "Twezaga byinshi tugasagurira amasoko ndetse tukohereza mu tundi turere harimo n'umujyi wa Kigali, ariko natwe ibyo dufite ntibiduhagije, tubicuruza bihenze kubera ari bike ku isoko kandi Kinigi ikenerwa na benshi."


Akarere ka Nyabihu bavuga ko umusaruro wabaye muke.

Guverinoma y’u Rwanda mu bihe bitandukanye, yagiye igaragariza abaturage ko hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo cyo kwihaza mu biribwa. Zimwe mu ngamba, Leta yashyize imbaraga mu gushora mu buhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.

Gusa ntitwareka gutekereza ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya yakomeje kugira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda. 


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND