Igihingwa cy’ibirayi gikomeje kuzamuka bikabije mu biciro, ku buryo kigeze ku giciro kigoye umuguzi n'ugurisha. Igiciro cy’ibirayi gihangayikishije benshi mu baguzi, ndetse bafite ubwoba ko n’ibindi bizamutse utyo bakwicwa n’inzara.
Hashize iminsi itari mike havugwa izamuka ry’ibiciro rikabije ku buryo bamwe bavuga
ko hari ibiribwa byibagiranye mu miryango yabo kubera guhenda kwabyo, bagahitamo
kugura ibigerageza kudahenda.
Ibirayi bya Kinigi ni ibirayi bihingwa cyane cyane
mu ntara y’iburengerazuba ndetse n’amajyaruru. Ibi
birayi uretse gukundwa na benshi biranaryoha, kandi igiciro cyabyo kiba kiri
hejuru ukurikije ubundi bwoko bw’ibirayi.
Mbere gato y’iminsi mikuru ikiro cy’ibirayi bya Kinigi cyari
kuri 470rwf, mu minsi mikuru kigera kuri
500rwf ariko iminsi mikuru ikirangira cyaratumbagiye kigera kuri 550rwf. Haciye
iminsi mike ibi birayi bya kinigi bigera kuri 600rwf.
Abagurisha n’abagura byarabagoye kwakira izi mpinduka z’igiciro cy’ibirayi bya Kinigi, bitewe n’uko ubusanzwe ibi birayi bigurwa kurenza ubundi bwoko bw’ibirayi.
Amahoteri n’amaresitora yazamuye ibiciro by’iki kiribwa kubera
guhenda kwacyo, ndetse n’uburyo bacuruzaga biragabanuka kuko umubare mwinshi w’abakiriya
uza wifuza kurya ibirayi basanga byahenze ntibagure.
Bivugwa ko ibirayi bikundwa cyane kubera uburyohe
bwabyo, bivamo ifiriti ikomeye isa neza, ndetse abaturage batuye i Burengerazuba
n’Amajyaruguru bavuga ko aribyo biryo byabareze bakoresha kenshi, ko batabifite
batabaho.
Kuwa 6 Mutarama 2023, twaganiriye n’umwe mu bakozi bo mu rugo wari ugiye guhaha
witwa Mutoni. N’ubwo atifuje ko
tumugaragaza isura ye, yatubwiraga ko amaze iminsi ajya guhaha ibi birayi yataha
nyirabuja akamukekera kumwiba amafaranga, kuko yamuhaga 5000 rwf akazana ibiro 7 by’ibirayi bivuze ko ikiro cyageze kuri
700rwf.
Yagize ati “Biratangaje kumva ikiro cy’ibirayi
kigera kuri 700rwf! Ni ubwa mbere njyewe mbyumvise kuva navuka.”
Uwera Sifa utuye mu Karere ka Nyabihu kamwe mu duce duhingwamo ibirayi, mu kiganiro twagiranye kuri terefoni yavuze ko ikirere cyahindutse bidasanzwe bakabona umusaruro muke ukurikije uwari witezwe.
Yagize ati "Twezaga byinshi tugasagurira amasoko ndetse tukohereza mu tundi turere harimo n'umujyi wa Kigali, ariko natwe ibyo dufite ntibiduhagije, tubicuruza bihenze kubera ari bike ku isoko kandi Kinigi ikenerwa na benshi."
Akarere ka Nyabihu bavuga ko umusaruro wabaye muke.
Guverinoma y’u Rwanda mu bihe bitandukanye, yagiye igaragariza abaturage ko hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo cyo kwihaza mu biribwa. Zimwe mu ngamba, Leta yashyize imbaraga mu gushora mu buhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.
Gusa ntitwareka gutekereza ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya yakomeje kugira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO