Mu gihe abantu bamwe bashyize ku muriro telefone zabo, hari ubwo bahura n’ibibazo bikomeye bikaba byaturaka mu makosa bakoze nyamara batabizi.
Mu gihe uyishyize ku muriro
ntabwo aba ari byiza ko ukomeza ko kuyikoresha kuko bituma ikora akazi karenze
kamwe mu gihe kimwe. Ese wowe washobora gukora imirimo ibiri itandukanye mu gihe
kimwe? Na telefone yawe ni uko imeze, ntiyabibasha.
Mu gihe undi muntu
aguhamagaye, ugirwa inama yo kujya uhita uyikura ku muriro ukabona kumwitaba
ukongera ukayishyiraho kugeza yuzuye, nyamara hari abakora amakosa yo
kwitabiraho.
Cagi (Charger) yawe ihora
icometse. Kabone n’ubwo telefone yawe ntayiriho ariko uhora ucometse umugozi
uyishariza, aya ni amakosa mabi cyane. Uburyo umuriro winjira muri uwo mugozi
ukabura icyo ufata ni ko ushobora guteza ibibazo bitandukanye birimo gufatwa n’amashanyarazi
mu gihe ucometse cyangwa mu gihe ahantu hari ubukonje bwinshi bwinjiye ahantu
uri.
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe telefone yawe iteka ihora yuzuye, bigabanya igihe izamara kuko biba bivuze ko utajya ureka ngo umuriro ushiremo wongere uyisharize.
Ntabwo ukoresha inziramugozi wabiguranye. Ni byiza ko iteka wibuka gushariza telefone yawe ukoresheje inziramugozi wabiguranye kuko bituma ikomeza kuba nzima aho gupfa by’akanya gato.
Inkomoko: libtitle.com
TANGA IGITECYEREZO