Kigali

Turahirwa Moses wibasiwe n'abibaza icyo yigisha abana bato yakomoje ku kimubabaza umutima

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/02/2023 13:44
2


Umuhangamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, ukomeje kwandika izina yaba mu gutunganya imyambaro no mu bikorwa bindi bitandukanye birimo n'iby’ubukerarugendo, yibasiwe bikomeye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.



Turahirwa Moses umaze iminsi azenguruka ahantu hatandukanye harimo n'ahazwi nko ku Ibere rya Bigogwe, yavuze uburyo ababazwa bikomeye no kuba abanyarwanda bambara imyambaro idafatika yo mu Bushinwa.

Moses uvuga ibi ari mu bahanga mu byo gutunganya imyambaro nubwo igura mbarwa mu banyarwanda kubera igiciro cyayo kiri hejuru, gusa hitezwe impinduka mu yo azashyira gushyira hanze muri Gicurasi yise "Kwanda".

Mu magambo ye yagize ati: ”Mu gihe cyo Kwanda, ubushakashatsi bwerekana ko abazimu baba mu myambaro. U Rwanda narwo ruri mu bihugu bifite abazimu bari guturuka ku mugabane wa Asia.”

Yongeraho ati: ”Abo bazimu bafite isura n’umutima byanditseho ‘Fake’ bazi kuvuga no guseka bya nyirarureshwa mutwike.” 

Ibyo abivuze nyuma yuko aheruka gusangiza abantu amashusho mato ari kumwe n’abana bato yifuza kwinjiza mu mwuga wo gutunganya imyambaro.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, yaragize ati: ”Mu gihe cyo Kwanda ku bufatanye na Moshions tuzatangiza umushinga wa mbere wigisha abana bo mu Karere ka Musanze ibijyanye no guhanga imyambaro hakoreshejwe ibituruka mu bihingwa hamwe n'ubwoya buturuka ku matungo magufi (Intama)”.

Benshi bagaragaje ko batakiriye neza ibyo yatangaje, bavuga ko ntacyo afite cyo kwigisha abana bato dore ko bivugwa ko akundana n’abo bahuje ibitsina, ibintu bitarahamanya neza n’amahame y’indagaciro za benshi mu banyarwanda.

Alpha ati: ”Imana ifashe abo bana kuko ngize ubwoba bwabo pe.” Jean Ntazinda ati: ”Nk'uyu mutinganyi yemererwa ate kujya mu bana koko? Ubu yabasigamo imyumvire ye koko.”

Uwitwa Jay Squeezer yagize ati: ”Ariko Eric Semuhungu, ariko ubu koko uyu mugenzi wawe ngo ni Moses yo kujya mu bigo by’amashuri kwimenyekanisha bariya bana aba ari kumwe nabo ababwira ko [asambana n’abagabo bagenzi be] nyamara shahu icyo muzazana i Rwanda muzakibona.”

Turahirwa Moses yamweretse ko ibyo avuga nta shingiro, bitanamufasheho muri bwa buryo bw’ikinyarwanda cy’ubusizi, ati: ”Muribuka inkuru y’intare zigiye gushya n’ab'inda nini bagiye kuzitobora, ba Kristu bavandimwe ingagi igiye kurimbura umwuka wo kwanda.”

Gusa nubwo abenshi bagaragaje ko nta cyo afite abwira abana, hari n’abandi basanga ari igikorwa cyiza akoze cyo gufasha abana bakiri bato kumenya umwuga by’umwihariko n'uko batunganya imyambaro kuko byazabafasha. Bashimye cyane Turahirwa Moses.

Wareba ibitekerezo bitandukanye bikomeje gushyirwa ku mashusho Turahirwa Moses yasangije abamukurikira ari kumwe n’abana batoAritegura kumurika imyambaro mishya yise KwandaAri mu bahanga mu byo gutunganya imyenda no guhanga udushya u Rwanda rufiteAkomeje kugaragara mu bice bitandukanye mu buryo bw'ubukerarugendo ariko bushingiye ku bushakashatsi mu by'imideli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nndateba@gmail.com1 month ago
    Inyamaasheke Hari icyiza cyahaturuka bahu?
  • Buhinga1 month ago
    nndateba@gmail.com, ukoresheje ijambo ribi cyane.abaturage ba Nyamasheke banana 384,804,urumva bahagarariwe n'umuntu umwe koko?!urakoze





Inyarwanda BACKGROUND