Umushabitsi n’umunyamideli Kate Bashabe yagaragaye yizihiwe na siporo yo kurira imisozi ari kumwe n’inshuti ze.
Mu mashusho Kate
Bashabe yasangije abamukurikira mu mpera z’icyumweru gishize, amugaragaza yacyereye
kurira umwe mu misozi y’ibitare.
Mu ipantalo ya
siporo y’umukara, inkweto z’umutuku, ingofero n’ipantalo bijya gusa, ari
kumwe n’inshuti ze bahagaze ku gasongero k'umusozi, bishimiye kuba babashije
kurira umwe mu misozi yo mu Rwagasabo.
Ni umusozi
uherereye ku nkengero z’amazi nk'uko binagaragara mu yandi mashusho Kate yambaye
imyambaro yiganjemo ibara ry’icyatsi. Ni ahantu bagiriye ibihe bindi by'akaruhuko.
Siporo ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu buzima bwa muntu. Guverinoma
y’u Rwanda ishyira imbaraga cyane muri siporo hagamijwe kurushaho kugira abaturage bafite ubuzma bwiza dore ko kuyikora bivura indwara.
Ni muri urwo rwego hashyizweho ibihe bitandukanye bya siporo rusange n’amarushanwa atandukanye ahuza abantu.
Zimwe muzigezweho muri iyi minsi harimo n'iyo kurira imisozi yaba
mu buryo bwifashishije imigozi yabugenewe cyangwa n’amaguru bisanzwe.
Kate Bashabe uri
mu bari n’abategarugori bafite izina rikomeye mu Rwanda, yiyongeye
ku mubare w'abamaze kuyoboka siporo yo kurira imisozi.
Ni umwe mu
bazwiho kutagira gutinya aho mu mwaka wa 2022 yagaragaye i Dubai amanuka ku
butumburuke bwa metero ibihumbi 3.9, bikaba byaratumye bamwe banamusaba ko yazinjira mu
gisirikare.
Azwiho kandi kugira umutima mwiza no kwicisha bugufi nubwo atunze agutubutse. Usanga afasha abantu yaba mu kubatangira mituweli, guha abana ibikoresho by’ishuri no kubafasha kwizihiza iminsi mikuru n’ibindi.
Kate n’inshuti
ze ubwo bageraga ku gasongero k'umusozi
Ubwo buriraga
bagana ku musozi
Nyuma ya
siporo bafashe umwanya w'akaruhuko
TANGA IGITECYEREZO