RFL
Kigali

Minisiteri ya siporo yahaye ibendera abakinnyi 12 bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry'amagare

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/02/2023 11:11
0


Abakinnyi 12 b'ikipe y'igihugu mu mukino w'amagare nibo bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ry'amagare rya CAC Road African Championships rizabera muri Ghana kuva kuri uyu wa Kabiri.



Mu iyi mikino u Rwanda ruzaba ruhagarariwe mu byiciro 2 abagabo n'abagore, ndetse harimo ibindi byiciro by'abakuru n'abato. 

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ni bwo Rwego Ngarambe umuyobozi w'iterambere rya siporo muri minisiteri ya siporo, ari kumwe na Murenzi Abdallah umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, bahaye ibendera aba bakinnyi ndetse babasaba kuzitwata neza nk'uko babizeye.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 18, u Rwanda mu bagabo bakuru ndetse n'abatarengeje imyaka 23, ruzaba ruhagarariwe n'abakinnyi 6 ari bo: Mugisha Moise, Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel, Nsengimana Jean Bosco, Tuyizere Etienne na Uhiriwebyiza Renus.

Mu ngimbi, u Rwanda ruzahagararirwa na Nshutiraguma Kevin, Shyaka Janvier na Tuyizere Hashim. 

Mu bagore, hazagenda abakinnyi 3 ari bo Ingabire Diane, Nirere Xaverine uherutse kwegukana Heroes Cycling Cup ndetse na Nzayisenga Valentine.

Abakinnyi bazajyana n'umutoza Sempoma Felix, Uwimana Jean de Dieu uzaba wita ku magare y'abakinnyi, Ruvogera Obed umuganga w'ikipe Murenzi Emmanuel DTN, na Munyankindi Benoit umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY. 

Iri rushanwa ritangira tariki 8 Gashyantare rigeze tariki 13 uko kwezi, aho ryitabirwa n'ibihugu bitandukanye byo muri Afurika. Iri rushanwa u Rwanda rumaze kuryakira kabiri mu 2010 ndetse no mu 2018, nta munyarwanda urabasha kuryegukana mu bakinnyi bakuru.

Mu batarengeje imyaka 23, niho hari imibare myiza ku Rwanda, aho mu 2018 Joseph Areruya yaje kwegukana iri siganwa, mu gihe mu 2016 Jean Claude Uwizeye yabaye uwa kabiri, mu 2009 Niyonshuti Adrien akaba yari yabaye uwa gatatu. 

Mu gusiganwa n'ibihe, Mugisha Moise na Uhiriwebyiza Renus bari mu berekeje muri Ghana bigeze kwitwara neza aho Moise yabaye uwa mbere mu 2019, naho Uhiriwebyiza Renus akaba yarabaye uwa mbere mu 2022 ari bwo iri siganwa riheruka gukinwa.

Mu bagore, Jeanne D'arc Giruhuntu yabaye uwa kabiri mu 2016 mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye, naho mu 2021 u Rwanda ruba urwa gatatu mu gusiganwa n'ibihe ariko nk'ikipe, aho icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Diane Ingabire, Valantine Nzayisenga, na Jacqueline Tuyishimire.


Gahunda y'irushanwa iko iteye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND