Iyi album ye nshya iriho indirimbo 10 zubakiye ku
gukangurira abantu gukomeza kurangwa n’indangagaciro zubaka.
Danny yabwiye InyaRwanda ko iyi album yayise ‘365’
biturutse ku gihe kingana n’umwaka ushize adashyira hanze indirimbo.
Ni album avuga ko yitondeye mu gutegura. Ije ikurikira
album ‘Inkuru Nziza’ yasohoye mu bihe bya Covid-19 ikamwinjiriza arenga Miliyoni
10 Frw nk’uko abivuga.
Avuga ko yakiriwe neza. Ati “Inkuru nziza’ yasohotse
mu bihe bya Covid-19 yakiriwe neza n'abantu nshingiye ku gicuruzo rusange
cyayibonetsemo kuko yanyinjirije amafaranga arenga miliyoni 10."
Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ni danger’,
agiye gusohora iyi album nyuma y’umwuka utari mwiza wavutse hagati ye n’inzu
ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac yabarizwagamo ariko nyuma akaza
kuyivamo.
Avuga ko ibi ari byo byatumye amara umwaka adasohoye
indirimbo, kuko yabanje gutegereza ko amasezerano yagiranye na Kikac arangira.
Ati “Yego! Nategereje ko igihe cy' amasezerano yanjye
na Kikac kigera ku musozo."
Album ye ya kane yakozwe n'aba Producer batandukanye
barimo nka Tellthem ufiteho indirimbo 7, Pastor P, Made Beats na Bob Pro, buri
wese akagiraho indirimbo imwe imwe.
Nta ndirimbo yakoranyeho n’undi muhanzi iri kuri iyi
album. Ariko Danny Vumbi avuga ko iriho indirimbo ‘Usigare amahoro’ y’umuhanzi Nkurunziza
François yasubiyemo.
Danny avuga ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko
yakundaga kuyumva ataraba umuhanzi. Ati “Narayikundaga cyane ntaraba umuhanzi."
Album ye ya Kane yitegura gushyira hanze, ku wa 10
Gashyantare 2023 iriho indirimbo 10 zirimo nka: Inyuma, Rata Google, Kimasomaso,
Usigare amahoro yasubiyemo ya Nkurunziza Francois, Amarira y'ingoma, Inyota,
Mbaza nkubaze, Trois cent soixante cing yitiriye album, Twarahuye ndetse na
Rwanda.
Danny Vumbi ari mu bahanzi nyarwanda bahiriwe
n’ukuboko k’ubwanditsi bw’indirimbo. Hari n’abafamufata nka nimero ya mbere mu
Rwanda mu kwandika indirimbo.
Kwandikira indirimbo abahanzi si ibya vuba aha! Mu
2016 yatangazaga ko yari amaze kwandika indirimbo zirenga 20. Ni umwuga avuga
ko yatangiye gukora akiririmba mu itsinda ry’abaririmbyi yabarizwagamo rya The
Brothers ryatanze ibyishimo kuri benshi na n'ubu.
Indirimbo wakunze zirimo nka ‘Niko Nabaye’ na ‘Fata Fata’ Zizou Alpacino yakoranye n’abahanzi bakomeye, ‘Ku Ndunduro’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Social Mula, ‘Agatege’ ya Charly&Nina, ‘Active Love’ y’itsinda Active;
‘Ntundize’ ya Bruce Melodie, ‘Ntibisanzwe’ ya King James,
‘Igikuba’ ya Oda Paccy n’izindi turarondoye, zanditswe n’uyu mugabo.
Amafaranga menshi uyu muhanzi asarura mu muziki ava mu kwandika indirimbo hafi 20%.
Impano yo kwandika indirimbo Danny Vumbi ayikomora
ku kuba yarakuze yandika imivugo n’ibisigo mbere y’uko yinjira mu muziki. Ni
impano kandi ashobora kuba anakamora kuri Sekuru wari umuhanga mu gucuranga
inanga ya Kinyarwanda.

Danny Vumbi agiye gushyira hanze album ya kane yise ‘365’
ikangurira abantu gukomeza kurangwa n’indangagaciro zubaka 
Danny yavuze ko iyi album yayise ‘365’ mu kumvikanisha
igihe gishize adasohora indirimbo bitewe no kubahiriza amasezerano yari
afitanye na Kikac
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BABAHE’ DANNY VUMBI YAKORANYE NA SHELLIF
