RFL
Kigali

Kayonza: Minisitiri Bayisenge yasabye abayobozi guhangana n'ibibazo bibangamiye umuryango birimo inda ziterwa abangavu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:6/02/2023 9:01
0


Umwarimukazi wigisha mu karere ka Kayonza yagaragarije abayobozi inzitizi zituma abana baradukanye ingeso mbi ndetse abandi bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo n'abasambanywa n'ababyeyi nabo.



Uyu mwarimukazi wigisha mu karere ka Kayonza yitabiriye inama Mpuzabikorwa y'Intara y'Iburasirasirazuba yari igamije gushakira umuti ibibazo bibangamiye umuryango.

Iyo nama yateguwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yabereye mu murenge wa Mukarange wa Kane Tariki ya 2 Gashyantare 2023. Yahuje abayobozi mu nzego z'Ibanze, abahagarariye inama njyanama, inama y'Igihugu y'abagore, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n'amadini. 

Ubwo yatangaga igitekerezo ku buryo bwo gukemura ibibazo bibangamiye umuryango, uyu mwarimukazi yifashije ingero zagaragaye mu kigo cy'amashuri yigishaho. Yagarutse ku babyeyi bataye inshingano zo kurera abana babo abandi bakitwara nabi imbere y'abana bigatuma abana babo bagira imyitwarire igayitse irimo no gushaka gusambanya abana bagenzi babo ku ishuri.

Yagize ati: "Mu buzima busanzwe ndi umurezi, ibi byose mwavuze bitugeraho. Agahinda karatwica tukarira byavaho tugahora. Mu minsi ishije nahuye na kesi (Case) y'umwana w'imyaka 9 ufatwa n'umugabo wa nyina, umwana w'imyaka 9 yabaye nk'umugore!

Nifashishije RIB uwo mugabo uyu munsi arafunze kuko umwana barasuzumye basanga yarabaye nk'umugore kandi umwana namubajije impamvu atabibwiye nyina ambwira ko nyina atajya atuma baganira."

Uyu mwarimukazi yavuze ko uwo mugabo byagaragaye yasambanyaga n'abana yibyariye. Uyu mwarimukazi yakomeje agaragaza ko imyitwarire y'ababyeyi bagira imbere y'abana ariyo ntandaro y'imyifatire mibi n'ingeso mbi abana badukanye.

Ati: "Hari umwana wari ugiye gufata mugenzi we, bamutumye umubyeyi aravuga ngo yabyumvise kuri papa na mama we,  nk'umuryango w'abana umunani baba mu nzu y'icyumba na saro (saloon), ibikorwa n'abo babyeyi babo byose abana baba babyumva;

Umwana yabyumva bikamwica mu mutwe akava aho ajya gushaka ibindi akora. Ejo twabonye umwana wanyweye urumogi uramureba uri umurezi ukamutinya. Bayobozi muze dufate ingamba abana tubakurikirane bive mu magambo bijye mu bikorwa."

Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yasabye abayobozi mu Ntara y'Iburasirasirazuba guhangana n'ibibazo bibangamiye umuryango birimo inda ziterwa abangavu dore ko uturere tugize iyi Ntara ari two dufite abangavu benshi baterwa inda ku buryo kugeza mu Ukuboza 2022 mu gihugu hose abangavu 13,000 bari batewe inda, iyi Ntara yari yihariye 37% by'abana batewe inda.

Min. Bayisenge yasabye ababyeyi kubahiriza inshingano zo kurera abana neza anavuga ko bibabaje kumva umubyeyi usambanya umwana we cyangwa uwo arera. 

Ati"Icyo dusaba ababyeyi ni ukongera kugaruka ku nshingano nk'ababyeyi ntibumve ko kubonera umwana ibimutunga byonyine bihagije. Urubyiruko ruhura na byinshi, umuntu wa mbere yakagishije inama ni umubyeyi. Ubutumwa twaha ababyeyi ni uko bagomba kuba hafi y'abana babo."

Minisitiri Bayisenge yanagarutse ku kubabyeyi basambanya abana babereye ababyeyi. Ati"Birenze ibyumviro bya muntu kumva ko umubyeyi yahohoteye umwana yabyaye kandi ari we wakagombye kumurengera ugasanga ni we wamuhohoteye. Murumva ko atari iby' i Rwanda, nk'umubyeyi umwana amubona nk'umuntu ukomeye, aboneraho umutekano kumva ko amufata akamusambanya biragoye kubyumva."

Bimwe mu bibazo Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yasabye abayobozi ko babyitaho by'umwihariko, birimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu baterwa inda, kurwanya imirire mibi n'igwingira ku bana batarengeje imyaka itanu ndetse no kurwanya amakimbirane mu miryango.

Muri iyo nama hanagaragajwe ko mu basambanya abana, abagezwa mu butabera ari bake bitewe n'uko abana bahohoterwa batinda gutanga amakuru ndetse ababyeyi batungwa agatoki kubera guhishira abahohotera abana.

Abayobozi bahawe umukoro wo guhangana n'ibibazo byugarije umuryango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND