Umuhanzi Victor Rukotana yasubiyemo indirimbo ‘Umudamazera’ yamamaye cyane mu myaka yashize, avuga ko agiye kwibanda mu muziki gakondo muri uyu mwaka.
‘Umudamazera’ yasubiwemo na Rukotana, ni imwe mu ndirimbo
zamamaye cyane mu myaka yashize, ubundi isanzwe ikozwe mu njyana y’ikinimba.
Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko impamvu yayisubiyemo
ari uko yakuze ayikunda, ariko by’umwihariko akaba yarashakaga kuyongeramo
ibirungo.
Ati ‘‘Iriya ndirimbo nayikunze kera nyigiraho
igitekerezo. Nabonaga abantu bayibyina ariko nkabona haraburamo akantu nibwo
natekereje kuyikora ikoze mu mudiho ubyinitse cyane ko ugezweho muri iki gihe,
gusa nayikoze ntavuye muri gakondo.’’
Rukotana yavuze ko uyu mwaka ashaka kwita cyane ku
njyana gakondo, ndetse akaba ariyo ntego yihaye nk’umwe mu mpirimbanyi zayo.
Ati ‘‘Uyu mwaka nshaka gukora cyane gakondo. Niwo muhamagaro
mfite muri iki gihe, nibyo numva byamfasha kandi bigafasha abakunzi b’ibyo
nkora.’’
Yakomeje avuga ko impamvu muri iyi minsi yasaga nk’uhuze
hari byinshi yari ari gutegura, ariko uyu mwaka ashaka gukora cyane akiyereka
abakunzi be.
Rukotana ubusanzwe
yitwa Mporera Victor ariko yahisemo
kwinjirana mu muziki Victor, yongeraho na ‘Rukotana’ rya Sekuru. Ni umusore
w’imyaka 25 wavukiye i Ngoma.
Yatangiye umuziki nk’akazi mu 2017 ahita akora
indirimbo yitwa ‘Mama Cita’, ‘Sweet love’ ndetse na Promise n’izindi.
Mu 2018 yavuze ko mu myaka itanu uhereye icyo gihe yashakaga
kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye bishyurwa agatubutse n’urubuga rwa YouTube,
yitabira amaserukiramuco akomeye ndetse anafite album ye.
Rukotana yakoze indirimbo zitandukanye zirimo
‘Warumagaye’, ‘Sweet Love’, ‘Se Agapo’, ‘Umubavu’, ‘Romance’ n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO