RFL
Kigali

Abari bafite imbago bagenze! Imana yakoreye ibitangaza muri Apostle Grace Lubega mu giterane cy’ububyutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:5/02/2023 13:31
0


Apostle Grace Lubega uyobora Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala muri Uganda, yafashije benshi mu giterane yakoreyemo ibitangaza abantu bagakizwa indwara.



Ni mu giterane cyiswe Rwanda Revival Conference cyabaye  ku wa 4 Gashyantare 2023, muri BK Arena. Cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n’andi matorero yo mu Rwanda. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose.

Iki giterane cyari gifite ibice bibiri: Igice cya mbere cyari cyihariye ku bakozi b’Imana nk’abashumba, abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi benshi, cyabaye taliki 3 Gashyantare 2023 kuri Hilltop Hotel i Remera.

Igice cya kabiri cya rusange ari na cyo cyashyize akadomo ku giterane cyabaye taliki 4 Gashyantare, muri BK Arena. Cyitabiriwe n'abantu ibihumbi, kirangwa no guhembuka mu Ijambo ry'Imana n'ubusabane bukomeye mu kuramya Imana.

Muri iki giterane Elayone Music ndetse na True Promises Ministries, nibo babanje gufasha abantu mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bakurikiwe na James na Daniella. Iyi couple imaze kubaka izina mu kuramya no guhimbaza Imana yaririmbye indirimbo zirimo ‘Mpa Amavuta’, ‘Umwami ni mwiza’, ‘Mutima wanjye himbaza iyo Mana’ n’izindi zitandukanye.

Apostle Grace Lubega ubwo yageraga ku ruhimbi, yabanje gufata umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana; yanzika abwiriza.

Yabwirije agaragaza uko icyaha cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho ya muntu, ndetse bikaba ngombwa ko umuntu azajya arya yiyushye icyuya.

Iki giterane cyari gifite intego yo kongera ububyutse mu bantu. Ariko Lubega abwiriza yagaragaje ko iri jambo ritigeze rikunda gukoreshwa cyane mu isezerano rya kera ndetse ritakoreshejwe na rimwe mu rishya.

Yavuze ko impamvu ari uko Hozeya cyangwa Dawidi bahoraga imbere y’Imana, basaba ububyutse mu isezerano rya kera babwira Imana kongera gusubiza abantu muri Edeni.

Yagaragaje ko abantu bibwira ko Ubuntu bw’Imana bwabasubije muri Edeni bibeshya kuko atari byo, kuko iyo biba Satani yari kongera agashaka izindi nzira zituma ikiremwamuntu cyongera kugwa.

Ari kubwiriza yabwiye abantu ko kuba baje muri iki giterane hari ikigiye kuba. Ati ‘‘Kuba waje uyu munsi hari ikiri kuba mu Rwanda.’’

Yakomeje abwira abantu gufata aho bafite ikibazo, ubundi Imana igakora ibitangaza.

Abantu bari bafite ubumuga bwo kutumva barumvise, ababyeyi bari bafite ibibyimba mu nda barakira n’abandi benshi bakize indwara zitandukanye.

Hari n’umusaza wari urwaye umugongo wagenderaga mu mbago guhera mu myaka itatu ishize, yabashije kongera kugenda. Uyu musaza akimara gukira, Apostle Lubega yaravuze ngo ‘Ntabwo uzongera kugendera muri izo mbago ukundi’.

Hari umukobwa wari umaze igihe kinini ugutwi kw’iburyo kutumva, ariko yavuye muri iki giterane ari kumva. 

Hari umubyeyi wari ufite ikibazo cy’umugongo atabasha kunama, ariko yavuye muri iki giterane ari kunama bigakunda.

Hari umubyeyi wahoraga ababara umubiri wose wabashije kuva muri iki giterane yakize. Uyu mubyeyi ufite umwana witwa Ethan, yavuye muri iki giterane Grace Lubega amubwiye ko azabwiriza ubutumwa bwiza.

Apostle Grace Lubega ni umuyobozi ndetse ni na we wagize iyerekwa ryo gutangiza Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala, ariko no mu Rwanda ikaba ihagarariwe.

Kuva muri 2014, abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry’abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera saa 5PM - 8PM EAT (saa 3PM - 7PM ku isaha y’i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri ku Cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z’Imana.

Manifest Fellowship yamutumiye i Kigali, igize igice cy’umurimo w’ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International. Binyuze muri Manifest Fellowship Rwanda, abantu benshi bagize ubumenyi bwimbitse bw’Imana, bacika ku ngeso mbi, ndetse bagashaka kugera ku bintu bikomeye mu buzima.

James na Daniella bashimishije abari bari muri iki giteraneDj Brianne yari yafashijwe Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye Apostle Grace Lubega yasize benshi bakize Imana yakoreye ibitangaza benshi binyuze muri uyu muvugabutumwa 

Igiterane cya Lubega cyitabiriwe ku bwinshi

Iki giterane abantu bafashijwe kuramya Imana

DJ Brianne ni umwe mu bitabiriye iki giterane

Uyu mubyeyi yari igihe uburwayi ariko yatashye yakize

Uyu mubyeyi yitwa Grace kuva mu 2019 yari amaranye igihe ikibazo cy'umugongo nawe yatashye yakizeUyu mubyeyi nawe yari amaze igihe yambara umukandara ku mugongo kubera imvune yavuye muri iki giterane yakizeMama Ethan yavuye muri iki giterane yakizeUyu mubyeyi naw yari amaranye igihe uburwayi bw'umugongo yatashye yakize

Uyu mugabo yajugunye imbago aragenda 

Apostle Grace Lubega yabwirizaga asemurirwa na Apostle Patrick Rugira uyobora Manifest Fellowship kugira ngo abatumva Icyongereza babashe kumva ibyo avuga

 

Ibyishimo byari byose nyuma y’aho Imana imukoreye ibitangaza 

Kwizera kwatumye benshi bataha bakizeGrace Lubega ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye. Igiterane yakoreye mu Rwanda cyakurikiwe na benshi ndetse kuri Youtube cyarebwe mu buryo bukomeye

Ababishoboye bafataga ifoto y'urwibutso y'uyu muvugabutumwa

 REBA UKO IGITERANE 'RWANDA REVIVAL CONFERENCE' CYAGENZE


AMAFOTO: Murwanashyaka Abuba [Babou Photographer]

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND