Inkumi n’abasore 30 bifuza kuvamo abanyamideli mpuzamahanga bari bahatanye mu irushanwa rya Rwanda’s Global Top Model 2023, nibo babashije gukomeza.
Mu Ukuboza 2022
nibwo hatangiye kumvikana bwa mbere amarushanwa ya Rwanda’s Global Top Model
2023, maze abanyamideli bahabwa umwanya wo kwiyandikisha muri aya marushanwa
yateguwe na Embrace Africa, ihagarariwe mu Rwanda na Ndekwe Paulette.
Iyi kompanyi imaze kuba ubukombe mu bikorwa by’imideli n’amarushanwa y’ubwiza, ikaba yarateguye aya marushanwa igamije kubaka umuyoboro uganisha abanyamideli nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga, aho abazahiga abandi bazabasha kubona amahirwe arimo guseruka mu birori bikomeye by’imideli mu Butaliyani no mu Bwami bw’Abarabu, mu mujyi ukomeye w’ubucuruzi wa Dubai.
Nyuma yo kwiyandikisha
tariki ya 17 Mutarama 2023, binyuze ku rubuga rumaze kuba ubukombe mu birebana n’ibirori n’ibitaramo rwifashishwa mu kwamamaza ibyo bikorwa, mu matora no
kugura amatike rwa events.noneho.com, hatangiye amatora.
Aya matora
yashyizweho akadomo kuwa 04 Gashyantare 2023, asiga batanu bahize abandi bagera
kuri 86 bari bahatanye babonye tike nta mpaka, yo gukomeza mu kindi cyiciro
nk’uko byari biteganijwe.
Kuri iyo tariki
kandi nibwo habaye ibirori by’amajonjora byayobowe na Lion Imanzi mu buhanga
bwe, afatanije na DJ Arafat batumye abitabiye batamenya uko amasaha yagendaga
kuko igikorwa cyamaze amasaha atanu arengaho gato.
Abanyamideli
bari bacyereye gukomeza batambutse biyereka abaje kwihera ijisho no kubahesha
amahirwe yo gukomeza, kuko binyuze mu matora yakozwe binyuze mu butumwa bugufi
rwagati mu birori, batanu batowe cyane n’abitabiriye babashije gukomeza.
Hari kandi
n’akanama nkemurampaka kari kayobowe na Miss Global Heritage 2022, Abigail
Pierre Louis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ufite inkomoko muri
Haiti bihereye ku babyeyi be.
Muri aka kanama
kandi harimo Miss Globe Rwanda 2021, Murekatete Stella Matutina hakaza Mateo
Design umusore umaze kuba ikimenyabose mu gutunganya no kumurika imideli, ndetse
n’umwe mu batoza bakomeye b’abanyamideli Nadia Uwiduhaye.
Ibirori byasojwe
ahagana saa sita z’ijoro zo kuwa 04 Gashyantare 2023 abantu ubona bagikeneye
kwihera ijisho intambuko ibereye y’abanyamideli, bari bahatanye nyamara igihe
cyari cyagiye gusa hari amahirwe kuko kuwa 25 Gashyantare 2023 hateganijwe ‘finali’ y’irushanwa.
Mu banyamideli
bitabiriye ababashije kubona amahirwe yo gukomeza barimo abatowe kurusha abandi
aribo nimero 29 Laura Sarah, 38 Diane Ngabonziza, 40 Nadia Umuhire, 42 Michelle
Ashimwe na 53 Rosine Bamurange.
Hari kandi
n’abatoranijwe binyuze mu mafoto bohereje n’amashusho aribo nimero 66 Nshogoza
Jean, 04 Joy Rwagitinywa, 87 Alan Marc Rwemerakurinda, 14 Nelly Mukundwa na 33
Atete Alliance.
Hakaza abahawe
amahirwe n’abitabiriye babatora binyuze mu butumwa bugufi, aribo nimero 48 Emilia Mwiza, 64 Christian Buseyi, 78
Willy Cedrick’, 52 Boase Jovaille na 27 Yvette Batamuriza.
Nyuma kandi
akanama nkemurampaka katangaje abandi bagera kuri 15 kahisemo hakurikijwe
inararibonye ya buri umwe mu bakagize, aribo bo mu cyiciro cya ‘Commercial Model’
nimero 40 Benigne, 51 Belise, 59 Racheal Nzayihimbaza, 35 Murerwa Cecile na 36
Munyana.
Hakaza abo mu
cyiciro cya ‘Fashion Boys’ aribo nimero 11 Gatete Fred, 84 Iriho Osee Rebero, 71
Keila Mucyo, 21 Justin Shema na 83 Edwin Ruberwa n’abandi batanu bo mu cyiciro
cya ‘Fashion Girls’ aribo nimero, 58 Sylvie Isimbi, 07 Kamanzi, 57 Annette
Uwera, 16 Teddy Rudasigwa na 01 Divine Muziranenge.
Abasore icyizere cyari cyose Intambuko y'abanyamideli ku itapi y'umutukuByari ibihe byiza ku bakunzi b'imideliNi shapitire nshya mu birebana n'imideliAkamwenyu kubifuza kuvamo abanyamideli bakomeye ku isiAkanyamuneza kari kose kubakomejeBagaragaje ko bari bariteguriye kwimurikaN’ubwo hakiri amahirwe yo kongera kureba aba banyamideli muri finali kuwa 25 Gashyantare, ariko utaje yahombyeHafashwe ifoto y'urwibutso ku bakomeje, abari bagize akanama nkemurampaka na Lion ImanziKanda hano urebe amafoto yose
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO