RFL
Kigali

Gasogi United yakabaye yarasoje shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/02/2023 10:54
0


Gasogi United iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona, ishobora kuzakora amateka uyu mwaka ndetse ikagira shampiyona itigeze kuva yashingwa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare, nibwo Gasogi United yatsinze umukino wa 10 wa shampiyona umwaka w'imikino 2022-23 ihita ifata umwanya wa 2 n'amanota 35. Ni amanota menshi Gasogi United igize kuva yagera mu cyiciro cya mbere, ndetse ikaba intsinzi nyinshi iyi kipe igize mu mwaka umwe w'imikino kuva yagera mu cyiciro cya mbere.

Gasogi United nta kipe ikomeye nta yoroshye iyiva mu nzara

Umwaka wa mbere Gasogi United yakinnye icyiciro cya mbere ni 2019-20 ubwo shampiyona yahagararaga ku munsi wa 23, icyo gihe Gasogi United yari ifite amanota 29 iri ku mwanya wa 9. Icyo gihe Gasogi United ku munsi wa 18 yari ifite amanota 22 iri ku mwanya wa 9, bivuze ko ubu harimo ikinyuranyo cy'amanota 13 ugereranyije n'ayo ifite ubu. 

Gasogi United iherutse gutsinda Rayon Sports abantu bose bareba

Umwaka wakurikiyeho shampiyona yakinwe mu buryo bw'amatsinda, byatumye amakipe adahura yose ariko nabwo Gasogi United yararwanye iguma mu cyiciro cya mbere kandi yemye. 

Umwaka w'imikino 2021-22 Gasogi United yabaye iya 12 n'amanota 34, inganya na Etincelles FC, ikarushwa inota 1 na Espoir FC. Kuri ubu Gasogi United ifite amanota 35, bivuze ko imaze kurenzaho inota rimwe ku manota yari ifite umwaka ushize w'imikino. Umwaka ushize w'imikino, ku munsi wa 18, Gasogi United yari iryamye ku mwanya wa 11 n'amanota 19, bivuze ko imaze gukuba kabiri amanota yari ifite umwaka ushize ku munsi wa 18.

Gasogi United aho shampiyona igereye aha, imaze gushyiraho agahigo n'imibare biruta ibyo yagezeho kuva yagera mu cyiciro cya mbere 

Gasogi United iri mu mwaka w'amata n'ubuki, imaze gutsinda imikino 10 inganya 5 itsindwa 3 mu mikino 18 imaze gukina. 

Iyi kipe ikunze kuvuga ko ibyishimo ariyo ntego, umuntu yakemeza ko imvugo yabaye ingiro 

Uyu mwaka ushobora kuzaba umwaka ubikwa mu nzu y'amateka ya Gasogi United, bitewe n’ibyo imaze kugeraho shampiyona ikibura iminsi 12






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND