Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yatunguye umugore we Catherine ‘Mama Britta’ amuha impano y’imodoka, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Uyu muririmbyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yakunze kugaragaza umugore we nk’umuntu udasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima.
Yifashishije konti ye ya Twitter, Bruce Melodie yavuze ko
kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, yafashije umugore we kwizihiza
isabukuru y’amavuko.
Bruce yavuze ko yizihije umugore utangaje ‘wibye
umutima wanjye’, kandi wamubaye hafi mu bihe bikomeye n’ibyoroheje.
Mu magambo yakoresheje yumvikanisha ko yahaye impano itari nini umugore we ‘Yabyitse akantu gato’, mu rwego rwo gufasha umukunzi we
kwizihiza neza iyi sabukuru. Arenzaho ati “Isabukuru nziza nanone rukundo
rwanjye.”
Bruce aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram
amagambo aryohereye, aho yavuzemo ko yifuza kumarana n’umugore we ubuzima bwe
bwose kugeza buzukuruje. Hari nk’aho yanditse agira ati “Uwantwaye ubusore
mugabiye n’ubusaza".
Imyaka 11 irashize, umuhanzi Bruce Melodie akora
umuziki. Muri iyi myaka yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zimwe na
zimwe zabaye idarapo ry’umuziki we mu myaka itandukanye, izindi zimuhesha
ibikombe.
Mu kabati ke abitsemo ibikombe birimo ibya Salax Music
Awards, Primus Guma Guma Super Stars, TV10, Hip Hop Music Awards Uganda, Kiss
Summer Awards n’ibindi byinshi bigaragaza ko ari umuhanzi ukomeye.
Indirimbo amaze gusohora mu gihe amaze mu muziki
zigize Album zirenga eshatu, bitewe n’izo wakubira kuri Album imwe.
Muri iki gihe akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Funga Macho’, ndetse na ‘Love me harder’ yahimbiye umugore we wizihiza isabukuru y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO