Kigali

Ifoto y’umunsi: The Ben afashe ku matama Uwicyeza Pamella washimangiye ko yahiriwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/02/2023 23:31
2


Uwicyeza Pamella yasangije abamukurikira ibihe byiza ari kumwe na The Ben bitegura kurushinga.



Ni nyuma y'uko mu kwezi kwa Mutarama 2023 kwaranzwe n’ibihe byiza The Ben na Pamella bagiranye mu birwa bya Maldives banizihirijemo iminsi mikuru y’amavuko yabo.

Kuri ubu Uwicyeza Pamella yashyize hanze ifoto nziza yambaye ikanzu y’umutuku, amarinete y’umukara, impande hari agakapu ko mu ibara rya kaki.

Ni mu gihe umugabo we mu mategeko, The Ben, agaragara amuryamye iruhande yambaye ishati y’umweru, ikabutura y’umukara n'amarinete y’umukara.

The Ben mu buryo buteye ubwuzu aba amufashe ku matama, ubona ko bose bishimye kandi bamaze kuba umwe nk'uko babihamije imbere y’amategeko muri Kanama 2022.

Urukundo rw'aba bombi rugiye kumara imyaka 5 kuko rwatangiye kumvikana mu mwaka wa 2019.

Byitezwe ko muri uyu mwaka wa 2023 bazakora ubukwe.

Mu Ukwakira 2021 Pamella yemereye The Ben ko bazabana anemera kwambara impeta ye.

Na n’ubu aracyahamya ko gukundana kwabo ari iby’agaciro nk'uko yabyanditse munsi y'iyi foto ashyize hanze mu kanya. Pamella ati:”Uburyo ndi umunyamahirwe.”

Uwicyeza Pamella na The Ben amufashe ku matama mu buryo buteye ubwuzu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASIGWA DOMINIQUE1 year ago
    IMANA IBAHE UMUGISHA KANDI URUKUNDORWANYU RUZABABERE IJURU RITO
  • Niyongere cyriaque1 year ago
    Félicitation mwakoz nez kwamamaz ubucuti bwanyu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND