RFL
Kigali

Batanu bamaze kumenyekana: Ibirori bya Rwanda Global Top Model 2023 birarimbanije-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/02/2023 21:27
3


Nyuma y’iminsi itari micye hakorwa amatora anyuze mu ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwa events.noneho.com, hagiye kumenyekana abahize abandi muri iki gihe cyose.



Ni ibirori byateguwe na Embrace Africa ari nayo yateguye amarushanwa y’abanyamideli akomeje kujya mbere ya Rwanda Global Top Model 2023. Ubu hagiye kumenyekana abahize abandi bakomeza.

Iki gikorwa kiri kubera kuri Olympic Hotel Kimironko, abitabira bakaba bateguriwe ibyicaro byiza biri mu mabara y’umukara n’umuhondo ari na ko bihera ijisho uko abanyamideli batambuka bijyaniranye n’injyana y’umuziki.

Abahatanye kugera ubu ni 86 baza kuvamo mirongo itatu [30] bahize abandi, haherewe kuri batanu (5) bahize abandi mu majwi aribo: Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Nadia Muhire, Michelle Ashimwe na Rosine Bamurange.

Haraz gutorwa abandi batanu (5) bari butorwe n'abitabiriye iki gikorwa, hatorwe, batanu (5) bahize abandi mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mushusho, kimwe n’abandi cumi n’abatanu [15] batoranywa n’Akanama Nkempuramaka, bose hamwe bakaba 30. 

Abazahiga abandi bazafashwa kwitabira ibirori bitandukanye mpuzamahanga birimo Dubai International Fashion Week mu bwami bw’abarabu [United Emirate Arab], kimwe n’ibirori bya The Looks of the Year na World Top Model mu Butaliyani.

Laurah Sarah wahize abandi n'amajwi  [7527]Diane Ngabonziza wabaye uwa kabiri n'amajwi [7302]Nadia Umuhire wabaye uwa gatatu n'amajwi [6428]Michelle Ashimwe wabaye uwa kane n'amajwi [5692]Rosine Bamurange wabaye uwa gatanu n'amajwi [5620]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhire maria rosine assoupta1 year ago
    Mwiriwe neza twishimiye ikigikorwa twifuzagako cyazajya kigaruka nkaburimwaka murakoze
  • Manzi Bertin1 year ago
    Haciye uwambaye. Abanyamideli b'imisore bari babikwiye ukuyemo umwe watowe na public. Naho abakobwa harimo umwe wariye umwanya w'abandi. Ariko abasigaye nanjye nabonaga bakwiye gutambuka. Niba koko imvugo ariyo ngiro tuzareba kuri final, kuko batagendeye ku marangutima byazageza abanyamideli bacu kure hashoboka. Mwakoze ku nkuru bantu ba InyaRwanda turabemera.
  • Marilyn 1 year ago
    Ariko rwose InyaRwanda muranyemeje!Hahahhhhh, ni ukwandika uko mwitsamuye. Ikirori cyari salama ariko byatinze kdi hari abataha mu ntara. Uko biri kose nubwo nta byera ngo deeee!!! Harimo umucyo. Twatashye tunyuzwe nka 90%.





Inyarwanda BACKGROUND