RFL
Kigali

Iburasirazuba: Ibigo mbonezamikurire biri kwishyuza arenga 20,000 Frw bikabera umutwaro ababyeyi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/02/2023 21:26
0


Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba ibigo mbonezamikurire byubatswe na Leta byishyuza amafaranga y'umurengera byabereye umutwaro abaturage.



Bimwe mu bigo mbonezamikurire (ECDs) mu turere twa Rwamagana na Kayonza biravugwaho guhindura ibikorwa byari biteganyijwe gukorerwamo bitewe n'uko ababiyobora babihinduye amashuri y'incuke.

Abaturage baganiriye na InyaRwanda bavuga ko ikigo mbonezamikurire abana babo bigaho, abakiyobora bagaragariza ababyeyi ko icyo kigo kigisha nk'uko ibigo by'amashuri yigenga byigisha ngo bishyure amafaranga menshi haboneke imishahara ihagije bahembwa.

Mu karere ka Rwamagana, hari Ikigo mbonezamikurire cyubatswe ku bufatanye bwa Leta  n'ababyeyi mu mudugudu Bigabiro mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, ariko yahinduwe ishuri ry'incuke ndetse ababyeyi bishoboye nibo babasha kubona ubushobozi bwo kwishyurira amafaranga y'ishuri abana babo.

Ababyeyi batuye mu mudugudu wa Bigabiro bavuga ko nta mahirwe bahawe yo kujyana abana muri Icyo kigo mbonezamikurire (ECD) cyahinduwe nk'ishuri ry'incuke.

Umwe mu babyeyi yagize ati: "Ubundi Ikigo cyatangiye abana bo mu mudugudu wacu bigamo kuko icyo gihe batangaga amafaranga make ariko ubu nta mukene washobora kwishyura amafaranga y'ishuri ibihumbi makumyabiri ndetse gutangiza umwana, bwo bishyuza arenga ibihumbi mirongo itatu. 

Amafaranga menshi bashyizeho byatumye bamwe bajyana abana ku mashuri asanzwe kandi ari kure bityo udafite umuntu umufasha kumujyanayo agahitamo kumurekera mu rugo akajya mu ishuri agiye gutangira mu mwaka wa mbere kuko aribyo bihendutse."

Umubyeyi ufite umwana wiga ku kigo mbonezamikurire cya Cyanya, yabwiye InyaRwanda ko  kubera ko  icyo kigo ababyeyi bishyuzwa amafaranga menshi bibangamira ababyeyi kandi bizwi amashuri ya Leta ababyeyi yoroherezwa bakishyura amafaranga make.

Madamu Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (Minaloc) ushinzwe imibereho myiza y'abatutage ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bitabiriye  inama yateguwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yabereye mu Ntara y'Iburasirazuba kuwa kane tariki ya 2 Gashyantare 2023, yagarutse ku kibazo cy'ibigo mbonezamikurire byahinduwe amashuri y'incuke kandi bitemewe.

Urugero yatanze ni Ikigo mbonezamikurire cyubatswe mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere Kayonza aho abana bagabanyijwe ibyiciro nko mu mashuri asanzwe y'incuke bakiga nk'uko mu mashuri asanzwe biga, avuga ko iyo mikoreye ihabanye na serivisi zigomba gutangirwa mu bigo mbonezamikurire.

Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, yavuze ko abasaba ababyeyi amafaranga y'umurengera ko ubuyobozi bukwiye kubakurikirana kuko birengagiza nkana  amabwiriza yashyizweho na Leta.

Ati"Umurongo waratanzwe ndetse amabwiriza ashyiraho ibigo mbonezamikurire arahari, amabwiriza yarasohotse abayobozi barayafite. Niba hari aho adashyirwa mu bikorwa ahubwo abo bakwiye gukurikiranwa."

Yakomeje agira ati: "Aho bishyuza amafaranga y'umurengera ntabwo byaba biri mu murongo bahawe ,ubwo twabikurikirana tukavugana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze".

Ibigo mbonezamikurire bifasha abana gukangura ubwonko bwabo ndetse hakanatangirwa serivisi zigamije kurwanya imirire mibi n'igwingira ku bana bari munsi y'imyaka 5.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND