RFL
Kigali

APR FC yatsinze Sunrise FC, yisubiza umwanya wa mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/02/2023 18:00
0


APR FC yatsinze Sunrise FC igitego 1-0, yisubiza umwanya wa mbere wari wicayeho Gasogi United.



Sunrise FC yatsinzwe umukino wa 11 wa shampiyona mu mikino 13 imaze gukinamo na APR FC. 

Wari umukino umukino APR FC yagiye gukona ibizi ko Gasogi United yamaze gufata umwanya wa mbere, ndetse APR FC ikaba yagiye mu kibuga yitegura umukino karundura izahuramo na Rayon Sports ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Uko umukino wagenze

Sunrise FC niyo yatangiye umukino ku mupira watanzwe na Yafesi Mubiru. Ku munota wa 7 APR FC yabonye kufura yatewe na Byiringiro Lague umupira ugwa mu biganza by'umunyezamu wa Sunrise FC.

Sunrise FC yari yambaye imyenda mishya iri mu mabara yahoranye 

Ku munota wa 11 APR FC yongeye kuzamukana umupira wari ufitwe na Niyomugabo Claude wahise ahereza Ishimwe Anicet nawe ashota adahagaritse umupira uca ku ruhande.

APR FC yakomeje kuganza Sunrise FC yari iwabo, ndetse mu guhererekanya umupira bari hejuru, gusa uburyo bw'igitego bukaba ari bwo bubura.

Sunrise FC yabuze umupira ibura n'uko iwaka, kuko uburyo bageragezaga bwose bakoreraga ikosa abakinnyi ba APR FC.

Ku munota wa 17 Sunrise FC yahishije igitego ku mupira wari uzamukanwe Brian wazamutse asatira izamu, ahereza Wanji Pius wari urikumwe n'umuzamu, ashose bwa mbere biranga, agerageje bwa kabiri Niyomugabo umupira awushyira muri Coroneri.

Nyuma y'iminota 2 gusa, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri penariti yari ikorewe Niyibizi Ramadhan. Mu gice cya kabiri APR FC yaje ikora impinduka, Byiringiro Lague ava mu kibuga hijira Ishimwe Fiston.

Sunrise FC yakoresheje umunyezamu wa gatatu 

Ku munota wa 48 Sunrise FC yagerageje uburyo bwa mbere mu gice cya kabiri ku mupira wari utewe na Kawunga uca iruhande rw'izamu gato.

Ku munota wa 52 Sunrise FC yongeye isatira izamu rya APR FC ku mupira wazamukanwe na Babuwa Samson awukata ashakisha Yafes ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awufata byihuse.

Sunrise FC yakomeje gusatira izamu rya APR FC kugera mu minota ya 60 ubwo amakipe yombi yatangiraga gukinira mu kibuga hagati. 

Ku munota wa 65, APR FC yakoze impinduka eshatu, mu kibuga hinjiye Mungunga Yves, Ishimwe Christian na Mugisha Gilbert, hasohoka Bizimana Yannick, Ishimwe Anicet na Ruboneka Jean Bosco.

Kuva ku munota wa 65, Sunrise FC yongeye yotsa umuriro kuri kuri APR FC hari aho Babuwa Samson yaje gucenga Omborenga Fitina yinjira mu rubuga rw'amahina akase umupira, Yafesi kuwukoraho biranga ba myugariro ba APR FC bawukuramo.

Ku munota wa 70 Sunrise FC yakoze impinduka zayo za mbere, Wanji Pius ava mu kibuga asimburwa na Adolphe, mu gihe Ssali yasimbuwe na Rucogoza Djihad. 

Ku munota wa 73 APR FC yongeye ikora impinduka, Niyibizi Ramadhan ava mu kibuga hinjira Manishimwe Djaber wari wambaye nimero 10.

Kuva ku munota wa 80 umupira watangiye gukinwa ariko uhagarara cyane kubera abakinnyi baryamaga mu kibuga buri kanya, by'umwihariko abakinnyi ba APR FC. 

Ku munota wa 85, umunyezamu wa Sunrise FC yagonganye na Mungunga Yves bose baryama yasi, hitabazwa ubuvuzi bwamaze hafi iminota 3.

Iminota 90 y'umukino, yarangiye nta mpinduka zibaye, umusifuzi yongeraho iminota 4 nabwo ntihagira igihinduka, umukino urangira ari igitego 1 cya APR FC ku busa wa Sunrise FC APR FC igita ifata umwanya wa mbere. 


Indi mikino uko yagenze

Rutsiro FC 1-1 Mukura vs

Police FC 2-1 As Kigali

APR FC yisubije umwanya wa mbere n'amanota 37, Gasogi United ijya ku mwanya wa kabiri n'amanota 35 As Kigali n'amanota 33.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND