RFL
Kigali

Sengabo Jodas yamuritse album yatuye umubyeyi we, Cécile Kayirebwa acyeza inganzo ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/02/2023 9:01
0


Umuririmbyi mu njyana gakondo, Sengabo Jodas yatangaje ko umutima we unezerewe kandi ushimira buri wese wamufashije, nyuma y’uko ahiguye umuhigo wo kumurika album ye ya mbere yise “Bene u Rwanda” yatuye umubyeyi we witabye Imana ubwo yari akiri muto.



Album ye iriho indirimbo 10 yayimuritse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 mu gitaramo cyabereye kuri Cayenne Resort ku Kimironko.

Ni album isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo, muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw’abantu aho byanze bakagushyigikira.

Album ya Sengabo yatunganyijwe n'aba Producer batandukanye, barimo Jay P bakoranye igihe kinini ndetse na Mucyo Nicolas.

Hari kandi Producer Igor wakoreraga muri Touch Record, ari nawe wakoze ‘Bene u Rwanda’. Ni mu gihe indirimbo nka ‘Isimbi’ yakozwe mu buryo bw’amashusho na Producer Fayzo.

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yabanjirijwe ku rubyiniro n’abarimo Itorero Indangamirwa, Angel na Pamella baririmbye indirimbo nka ‘Rusengo’ yakunzwe mu buryo bukomeye, ‘Naraye Ndose’, ndetse na ‘Ngwino rukundo’.

Angel na Pamella bazwi cyane mu bitaramo byubakiye ku muco gakondo baririmbyemo, kandi baririmba cyane mu bukwe.

Bamenyekanye cyane cyane binyuze mu gufasha Cecile Kayirebwa mu miririmbire ahantu hatandukanye yagiye aseruka.

Ni mu gihe itsinda Iganze Gakondo Group baririmbye indirimbo zubakiye ku kurata intwari z’u Rwanda no gushimira Inkotanyi zahoboye u Rwanda.

Iri tsinda rigizwe n’abasore/abagabo batanu riherutse gukora igitaramo cyabo bwite nyuma y’imyaka itanu ishize bari mu muziki. Baririmbye indirimbo nka ‘Ikobe’ ya Muyango Jean Marie, ‘Imihigo y’imfura’ n'izindi.

Umuhanzi Nkirinkindi yaserutse mu mwambaro wisanisha n’amabara ya gisirikare. Uyu musore azwiho cyane kuririmba indirimbo zicyeza Inkotanyi.

Yifashishije itsinda ry’abacuranzi yaririmbye indirimbo ‘Runyenyeri’, ‘Kabanyana’, ‘Mwakoze Nkotanyi’, ‘Intwari z’u Rwanda’ n’izindi zitandukanye.

Umuhanzikazi Audia Intore nawe witegura igitaramo cye bwite ku wa 8 Werurwe 2023, yaririmbye kandi yerekwa urukundo n’abitabiriye iki gitaramo.

Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuririmba muri iki gitaramo cya mugenzi we. Ati “Nishimiye kubana namwe kuri uyu mugoroba. Murakoze.”

Yaririmbye anatumira abantu mu gitaramo cye yitegura gukora, ku wa 8 Werurwe 2023. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Sine ya mwiza', 'Simbi ryanjye' n'izindi.

Mbere y’uko Sengabo Jodas ashimirwa n’abantu batandukanye, umushyushyarugamba yabanje kwakira ku rubyiniro umusizi Rumaga wakoze mu bisigo byinshi aherutse gushyira ahagaragara nka ‘Kibobo’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Ivanjili’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Mazi ya nyanja’ yakoranye na Alyn Sano n’ibindi.

Muri iki gitaramo, Sengabo yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo zigize album ye ‘Bene u Rwanda’, ndetse yavuze ko iyi ndirimbo ifite amateka akomeye kuri we. Kuko, ivuga ku mateka y’Abanyarwanda n’uburyo baharaniye gusubiza u Rwanda ubuzima.

Cécile Kayirebwa yacyeje inganzo ye:

Cécile Kayirebwa yashimye Sengabo Jodas uburyo yateguye iki gitaramo, avuga ko yanyuzwe n’imiririmbire ye.

Uyu mubyeyi yashimye buri wese wamwunganiye (Sengabo), yaba ababyinnyi, abaririmbyi, intore na buri wese wagize uruhare kugira ngo iki gitaramo kigende neza.

Kayirebwa avuga ko buri kimwe gitegurwa. Ati “Ntawabuze icyo anywa, ntawabuze icyo arya, ntawagize irungu…. Abakobwa barabyina, barakubita hirya no hino, barahamiriza, barahimbarwa… Nta gitaramo cyiza gisa nk’icyo.”

Yavuze ko Sengabo ari umwe mu baririmbyi bagiye bamufasha mu gusubiramo indirimbo ze. Na bamwe mu baririmbyi bamucurangiye.

Uyu muririmbyi wagwije ibigwi mu muziki, avuga ko n’ubwo ibyuma bikenewe kugira ngo bitange umuziki mwiza, ariko abantu baba bacyeneye kumva ijwi ry’umuhanzi.

Kayirebwa yashimye uburyo buri kimwe cyari ku murongo muri iki gitaramo. Bitandukanye n’ibindi bitaramo yagiye yitabira ‘byarimo akavuyo’. Ati “Sengabo ndakwemeye.”

Kayirebwa avuga ko yigeze kubwira Angel na Pamella na Sengabo Jodas gukora ibihangano byabo n’ubwo bamufasha mu miririmbire y’indirimbo ze.

Akari ku mutima wa Sengabo Jodas nyuma yo kumurika album:

Sengabo yabwiye InyaRwanda ko kuva mu mwaka wa 2018 yatekerezaga kumurika album ye ya mbere, kandi byamutwaye imbaraga nyinshi kugira ngo abigereho.

Bityo, ni umunezero kuri we kuba abashije kubigeraho. Uyu muhanzi avuga ko yabayeho ubuzima budafite umubyeyi (Nyina), bityo yaharaniraga gukora ikintu cyamushimisha.

Ati “Iyi album mbere na mbere nyituye umubyeyi wanjye. Nkayitura nanone umuryango ‘Dukundane Family’ uru rugendo mureba, n’izi mvune zose kugeza uyu munsi, kuva n’iki gitaramo ngitegura nagize imvune kugera ho numva n’ibintu byanahagarara.”

Yashimye umuryango we, Abanyarwanda bakomeje gukunda umuco n’abandi. Sengabo yavuze ko bitoroshye gusobanura uruhare rwa Kayirebwa mu muziki we.

Yavuze ko kuva akiri muto yifuzaga guhura na Kayirebwa. Bwa mbere bahuye mu 2017, nyuma y’igihe kinini amushakisha ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe hari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Kayirebwa. Ndetse, uyu muririmbyi avuga ko mbere yo gusohora indirimbo ‘Bene u Rwanda’ Kayirebwa yabanje kuyumva arishima cyane bitewe n’amagambo ayigeze.

Uyu muririmbyi yavuze ko Kayirebwa mu muziki wa gakondo, bamuziho gushyigikira ‘urubyiruko ruri mu muco’. 

Umutima wishimye kuri Sengabo Jodas wamuritse album ye ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’ 

Sengabo avuga ko iyi ndirimbo ‘Bene u Rwanda’ ifite igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda


Album ye iriho indirimbo 10. Avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we 

Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Imana urukundo yerekwa n’abantu 

Sengabo avuga ko indirimbo ye 'Bene u Rwanda' yakunzwe, ku buryo byamuhaye umukoro wo gukora izindi ndirimbo nziza 

Kayirebwa yanyuzwe n'inganzo ya Sengabo Jodas uri mu bamufasha mu muririmbire mu ndirimbo ze zitandukanye 

Kayirebwa yakurikiranye cyane imiririmbire ya Sengabo, ashima uburyo yateguye iki gitaramo 

Sengabo yavuze ko umutima we unezerewe nyuma yo kumurika album yatuye umubyeyi we witabye Imana 

Imbyino za Kinyarwanda, ni ubukungu buhishe mu muco w'u Rwanda

 

Iki gitaramo kitabiriwe n'abakuze mu myaka




Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo 'Rusengo’ baririmbye muri iki gitaramo cya Sengabo Jodas

 

Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Sine ya mwiza', 'Simbi ryanjye' n’izindi yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo 

Audia yatangaje ko ku wa 8 Werurwe 2023 azakora igitaramo cye bwite 

Umuhanzi Nkirinkindi yeretswe urukundo muri iki gitaramo nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo zisingiza Inkotanyi 

Itorero Iganze Gakondo Group baririmbye indirimbo zubakiye ku gushimira Intwari z’u Rwanda Cecile Kayirebwa


Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda 

Iganze baherutse gukora igitaramo cyabo bwite cyo kwizihiza imyaka itanu ishize bari mu muziki 

Umusizi Rumaga Junior yavuze bimwe mu bisigo birimo nka ‘Ivanjili’ yakoranye na Alpha Rwirangira 

Rumaga azwi mu bisigo birimo 'Ayabasore', 'Umugore si umuntu' n'ibindi





Nyirinkindi azwi mu ndirimbo nka 'Nzagarukira', 'Nkugabiye urukundo' n’izindi



Itorero Indangamirwa (abakobwa/abagore) baririmbye muri iki gitaramo cyo kumurika album


Itorero Indangamirwa (abasore/abagabo) bacinye akadiho muri iki gitaramo cya Sengabo


Amaboko hejuru..... Nyuma yo kunyurwa n'umuziki w'abaririmbyi bubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda 

Umukobwa yateye isaluti nyuma yo kumva indirimbo zisingiza Intwari z'u Rwanda

 

Mu gice cya kabiri, Sengabo yaserukanye abaririmbyi bambaye imyenda ihuje amabara























Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND