RFL
Kigali

Rayon Sports yagirwa agati ko ku nzira, APR FC ikongera inkwano - Umunsi wa 18 wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/02/2023 8:33
0


Rayon Sports igiye kwakira Kiyovu Sports imaze imikino 5 itayitsinda, mu gihe Marine FC iramutse inaniwe gutsinda Rwamagana City urugendo rw'umusaraba rwakomeza kwikuba.



Imikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeje, aho kuri uyu wa Gatandatu hari imikino 3, ku Cyumweru hakazaba imikino 4. 

Uyu munsi wa 18 watangiye kuri uyu wa 5 Gasogi United ikina na Gorilla FC, mu mukino wabereye i Bugesera, urangira Gasogi United itsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere.

Kuri uyu wa Gatandatu, As Kigali irakira Police FC, Rutsiro FC yakire Mukura Victory Sports, Sunrise FC yakire APR FC. 

Umukino twavuga ko uhagarariye imikino yo ku wa Gatandatu, ni umukino Sunrise FC iri bwakiremo APR FC. Aya makipe azira kunganya, amaze guhura imikino 12 mu mateka yayo, aho Sunrise FC imaze gutsinda imikino 2 itsindwa 10.

APR FC ishobora kongera kwisarurira amanota 3 i Nyagatare

Ubwo izi kipe zahuraga bwa kabiri muri shampiyona, nibwo bwa mbere Sunrise FC yatsinze APR aho yayikubise ibitego 3-0 tariki 17 Gicurasi 2015. Bwa kabiri nabwo, byari tariki 23 Mutarama 2019 nabwo Sunrise FC yari yakiriye ikipe ya APR FC iyitsinda ibitego 3-2. 

Abantu benshi bakunze kuvuga ko Sunrise FC iri mu makipe atajya abasha APR FC, ndetseko kuri iyi nshuro nabwo biza kugorana dore ko iyi kipe yitegura umukino wa Rayon Sports kandi kikaba kizira kuwujyano ihagaze nabi.

As Kigali nayo iherutse gukuba itako i Ngoma, irakira Police FC mu mukino simusiga igomba gutsinda igakomeza umuvuduko w'igikombe cya shampiyona. 

Police FC nayo iherutse gukubitwa na Espoir FC irashaka kuzanzamura umutwe, ngo irebe ko yabona andi manota atatu ayemerera kwigira imbere.   

Ku cyumweru

Ku cyumweru hari imikino ine, harimo umukino Espoir FC izakiramo Bugesera FC, umukino Marine FC izakiramo Rwamagana City, Musanze FC yakire Etincelles FC, Rayon Sports yakire Kiyovu Sports.

Rayon Sports ishobora kuba inyantege nke imbere ya Kiyovu Sports mu mujyi no mu cyaro

Kuva mu 2009, aya makipe amaze guhura inshuro 26, Rayon Sports imaze gutsinda inshuro 11 banganya 6 itsindwa 9. 

Kuva mu 2019 Rayon Sports ntirabasha gutsinda Kiyovu Sports kuko ibiheruka tariki 1 Ukuboza 2019 iyitsinda igitego 1-0. 

Kiyovu Sports yiteguye gukora ibyo imaze iminsi imenyereza Rayon Sports ndetse biteguye kubikorera no mu ntara nk'uko babitangaje kuri Twitter yabo.

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda Kiyovu Sports ntiratsindwa na Rayon Sports

Rayon Sports imaze imikino 5 ya shampiyona idatsinda Kiyovu Sports kuri iyi nshuro nabwo biyinaniye, byaba inkuru mbi ishobora no gusiga inkuru mbi mu ikipe. Rayon Sports igiye muri uyu mukino iherutse kunganya na Mukura mu buryo budasobanutse.

Marine FC iri gukandagira umuriro bucece

Marine FC niyo kipe ihagaze nabi muri shampiyona, ndetse bishobora kuba bibi mu gihe itatsinda Rwamagana City kuri iki cyumweru. 

Aya makipe amaze guhura inshuro 3 muri shampiyona, Marine FC imaze gutsinda 2 itsindwa rimwe. Rwamagana City ni imwe mu makipe ahagaze neza mu mikino yo kwishyura kuko imaze gutsinda imikino 2 hanze no mu rugo.

Mu gihe Rwamagana City yatsinda Marine F,C yahita igira amanota 19, mu gihe Marine yagumana amanota 7, byazayigora kuguma mu cyiciro cya  mbere. 

Aya makipe yose, arajya mu kibuga abizi ko Gasogi United yamaze gufata umwanya wa mbere n'amanota 35, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 34, As Kigali amanota 33. 


Umukino w'amagambo watangiye aho buri kipe iri kwivuga imyato hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND