Umujyanama wa Perezida w'u Rwanda mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe yasobanuye uko yarwanye n’Intare bikarangira ayinesheje.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko
600 rwari ruteraniye mu nyubako y’Akarere ka Gasabo, nyuma y’urugendo
rwakoze rusura Urwibutso rwa Jenoside
yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi n’Ingoro
Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y’Inteko
Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.
Yabivuze nyuma y’ikibazo cy’umwe mu bari bitabiriye
ikiganiro yatanze.
Mu gusubiza yagize ati ‘‘Mu nyamanswa zose, intare niyo
yoroshye kurwana nayo. Mu 1982 Leta ya Uganda yirukanye abanyarwanda batari mu
nkambi. Ubwo umutegetsi witwaga Obote yatangaga iryo tegeko, natwe aratwirukana.’’
Akomeza avuga ko baje mu Rwanda bakavuga ko ari
Abagande bakabura amajyo, kuko nta gihugu na kimwe ubwo bari bafite. Ati ‘‘Tugeze
ku mupaka ku kagezi kitwa Umuyange twahagazemo, abasirikare ba Habyarimana
baratwirukanye n’Abagande baravuga ngo ntabwo badushaka iwabo.’’
Yakomeje avuga ko uwari uhagarariye abasirikare ba
Habyarimana, yavuze ko ubwo ibihugu byose bibanze ndetse n’Imana yabanze.
Avuga ko yaje kurwana n’intare, aragira ati ‘‘Ubwo
twarakase, dukata hafi y’Akagera aho twageze ngo twicare; Intare iratera
irivuga. Twari dufite inkoni turayitegura, twari dufite Inka irayiterura ikubita hasi. Ijoro ryose
turwana n'intare turayinesha iragenda. Ariko intare biroroshye kurwana nayo.’’
Arakomeza ati ‘‘Upfa kwirinda ikintu kimwe gusa,
ubwoba. Ahubwo iyo ije igusanga nawe urayisanga. Amateka
abantu baba baranyuzemo. Twageze mu Rwanda Habyarimana adushakira inkambi mu
1986 Museveni afashe ubutegetsi dusubirayo, Abanyarwanda bongera kugaruka mu
1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Muri iki kiganiro Gen. Kabarebe yagarutse ku bindi bintu byinshi byerekeye uko we na bagenzi be barwanye intambara yo kubohoza igihugu, n’uko bageze mu Rwanda bakirukana umwanzi.
TANGA IGITECYEREZO