Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi, yaganiriye urubyiruko 600 rwari ruteraniye ku Karere ka Gasabo ku ndangagaciro karwo nk’Abanyarwanda ndetse nk’ejo hazaza h’igihugu.
Ni muri gahunda yiswe ‘‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’’.
Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye na
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Umujyi wa
Kigali ndetse n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Iki kiganiro cya Minisitiri cyabaye nyuma y’urugendo uru rubyiruko
rwakoze, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mutarama 2023.
Uru rubyiruko ku ikubitiro rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku
Gisozi, ndetse rukurikizaho n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika
Jenoside no kubohora Igihugu.
Nyuma nibwo habayeho ibiganiro byatanzwe n’Umujyanama
wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe na Minisitiri
w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi, mu gihe Meya w’Umujyi wa Kigali Prudence
Rubingisa we yahaye ikaze uru rubyiruko ndetse n’abashyitsi bari barusuye.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi
yatangiye ashimira uru rubyiruko rwaretse imirimo rwari gukora kuri uyu wa Gatanu rukemera kuza kumva impanuro, ndetse no kumenya amateka yaranze ibihe
byari bikomeye ku gihugu.
Ati ‘‘Twagira ngo tubashimire. Mwakoze kwigomwa. Tumaze
iminsi mu ‘Isangano ry'urubyiruko’. Ibyo mukora mujye mwumva ko bifite agaciro
ku muryango nyarwanda. Icyatugaragariye, byagaragaje ko mufite inyota yo kumenya
amateka […] Ibi twaganiriye uyu munsi ni umusingi ntacyo wakora utazi amateka y’igihugu cyawe,
utagikunda, mwitwa inkomezamihigo.’’
Yakomeje abwira urubyiruko ko rufite ‘Misiyo’ eshatu. Yabaganirije
ku ya mbere ati ‘‘Mushinzwe kurinda igihugu cyacu. Ugomba kuba ijisho ry’igihugu
kugira ngo kidahungabanywa.’’
Yakomeje avuga ko kurinda igihugu bitavuze ko uba uri
umusirikare, cyane ko buri wese mu byo akora ashobora kukirinda. Yatanze urugero
ati ‘‘Ushobora kuba uri umumotari ugatwara umuntu ufite grenade agiye kuyitera
ahantu, ukabyirengagiza, mu kanya ugasanga ahantu yayiteye hagendeyemo n’abawe.’’
Misiyo ya kabiri yabwiye uru rubyiruko ni ‘Uguteza
imbere igihugu’. Yaruganirije arubwira ko gukura amaboko mu mufuka ari cyo cya mbere cyatuma igihugu gitera imbere kandi ko umuntu ashobora guhera kuri bito akagera kuri
byinshi.
Misiyo ya gatatu
yababwiye ko ari ‘Ugusigasira ibyagezweho’. Yabwiye uru rubyiruko ko inyubako
rubona kuri iki gihe zitahozeho, rukwiriye kwitwararika kugira ngo umuvuduko w’iterambere
igihugu kiriho utazasubizwa inyuma no kudasigasira ibyagezweho.
Yavuze ko izi ‘Misiyo’ zizagerwaho uru rubyiruko mu
gihe ruzaba rufite Indangagaciro, kuko arizo zitandukanya umuntu n’undi cyangwa igihugu n’ikindi.
Mu ndangagaciro yabasangije harimo; Ugukunda Igihugu, Ubumwe,
Ikinyabupfura, Kugira Intego n’izindi.
Yasoje ababwira ko Perezida Paul Kagame yamutumye kuri uru rubyiruko, arwifuriza umwaka mushya. Arubwira ko hari byinshi ruhishiwe na Leta mu minsi iri imbere, kuko ihora iruzirikana.
Minisitiri Mbabazi yafashije urubyiruko ubwo rwari ruri gutera morale
Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence, Minisitiri Rosemary Mbabazi ndetse na Gen. James Kabarebe bafatanyije n'urubyiruko kungurana amateka no kuruha impanuro
Mbere yo gutanga ikiganiro
Minisitiri Mbabazi yaganirije urubyiruko ku ndangagaciro ndetse na misiyo rugomba kugira
Yabwiye uru rubyiruko 600 ko arirwo mbaraga z'igihugu bityo rukwiriye kureba ku hazaza harwo rugendeye kuri Misiyo n'Indangagaciro
Gen. Kabarebe James usanzwe ari Umujyanama wa Perezida mu by'umutekano ubwo yatangaga ikiganiro
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bahari
Muri 'sale' y'akarere ka Gasabo harimo urubyiruko 600
Ubwo abaganirije uru rubyiruko batahaga
Ushaka andi mafoto wakanda hano
AMAFOTO: Sangwa Julien
TANGA IGITECYEREZO