RFL
Kigali

Miss Mukangwije Rosine n'umugabo we bungutse imfura yabo y'umukobwa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/02/2023 19:56
0


Miss Elegancy 2018, Mukangwije Rosine yibarutse imfura ye na Tuyishimire Christophe bemeranije kubana mu wa 2021.



Uyu mugore w’imyaka 23 uri mu bafite ubwiza butangaje n’umugabo we bakaba baribarutse umwana wabo w’umukobwa, kuwa 01 Gashyantare 2023.

Aba bombi bakaba nyuma y’umunyenga w’urukundo bariyemeje kuwukomeza babanye nk’umugabo n’umugore, kuwa 17 Ukwakira 2021.

Mukangwije Rosine ari mu bakobwa bagerageje amahirwe mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, ryo mu mwaka wa 2020.

Icyo gihe yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Ni nyuma gato y’uko hageragejwe uburyo bwo kumwambura ikamba rya Miss Elegancy mu wa 2019, akabera ibamba abategura iri rushanwa.

Miss Elegance 2018 Mukangwije RosineMiss Mukangwije na Christophe biyemeje kubana mu 2021Bungutse imfura yabo nyuma y'imyaka igera hafi kuri 2 barushinzeMubamwambariye harimo Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND