Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Eduard Ngirente, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yabereye mu Karere ka Gasabo igahitana abagera kuri 11.
Mu masaha ashize, nibwo inyaRwanda.com twifashishije
amakuru yatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, twabagejejeho inkuru y’akababaro
y’urupfu icyo gihe babarirwaga mu 10 bitabye Imana bazize impanuka y’ubwanikiro
bw’ibigori.
Muri aka kanya Guverinoma y’u Rwanda ikaba imaze
gushyira hanze itangazo ry’ihumure no kwifatanya n’imiryango yaburiye ababo
muri iyo mpanuka, nk’uko bigaragara mu itangazo bamaze kugera kuri 11 n’abandi
bakomeretse bakomeje kwitabwaho.
Itangazo rigira riti: “Nyuma y’impanuka yabereye mu
Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo muri iki gitondo cy’uyu munsi, aho
ubwanikiro bw’ibigori bwaguye bugahitana abantu 11 abandi bagakomereka,
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka.”
Rikomeza rigara riti: “Abakomeretse bajyanywe kwa
muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze
ababo no kubakomerekeye muri iyi mpanuka.”
Risoza rigaruka ku kigiye gukorwa riti: “Ingamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire zizongerwamo imbaraga, kugira ngo dukomeze kwirinda impanuka nk’izi.”
Iri tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, kuri uyu 03 Gashyantare 2022.
TANGA IGITECYEREZO