Kigali

Yago yashyize hanze indirimbo ‘Si Swing’ aba akinamo n’ikizungerezi kigezweho Dabijou-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/02/2023 17:40
0


Umunyamakuru wavuyemo umuhanzi Yago akomeje kwinjira mu kibuga cy’umuziki, aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Si Swing’.



Iminsi ishize itari micye abantu batangiye kumva umuziki wa Yago, umwuga mushya yinjiyemo ashyira hanze indirimbo ‘Suwejo’ ayikurikiza ‘Rata’. Izi zose zikaba zarakunzwe nk’uko binigaragaza ku mbuga zicururizwaho umuziki by’umwihariko urwa Youtube, rukoreshwa na benshi mu Rwanda.

Aho yise ‘Suwejo’ mu gihe kirengaho gato amezi abiri imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 1.7, naho iyitwa ‘Rata’ imaze ukwezi kurenga, imaze kurebwa inshuro ibihumbi 519.

Indirimbo nshya yashyize hanze yumvikanamo abwira uwo akunda ko azahora amukunda atari ikindi icyo ari cyo cyose gituma amukunda, mbega nkuko indirimbo yayise atari ibiswingi ‘Si Swing’.

Iyi ndirimbo ifite umwihariko wayo kuko igaragaramo umukobwa ukomeje kuvugisha benshi kubera imiterere ye yihariye, ituma abamukurikira biyongera umunsi kuwundi ariko by’umwihariko wamamaye mu mpera za 2022, ubwo yatangiraga kuvugwa mu rukundo na Harmonize.

Ibintu byafashe intera kugera n’uyu munsi bikamwongerera igikundiro n’ubwamamare muri iyi ndirimbo nshya Yago aba akina mu nguni zitandukanye udukino tw’urukundo na we, ari nako ikizungerezi gikomeza kugenda kinyeganyeza umubyimba.

Amajwi y’indirimbo ‘Si Swing’ yafashwe na Iyzo Pro ayungururwa na Bob Pro mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Goma na Eazy Cuts, umwe mu batunganya amashusho bihagazeho muri iyi minsi afatanije na Tall Boy.

Yago yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Si Swing'Dabijou ni we Yago yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye nshyaImiterere ya Dabijou ivugisha abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NSHYA 'SI SWING' YA YAGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND