RFL
Kigali

Hagiye gusohoka ikindi gice cya filime 'Mac & Devin Go To High School'

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:3/02/2023 14:22
0


Snoop Dogg na Wiz Khalif baciye amarenga y'uko hagiye gusohoka igice cya kabiri cya filime "Mac & Devin Go To High School' bakinnyemo muri 2012.



Umuraperi Snoop Dogg yaciye amarenga y'uko mu mpeshyi bazashyira hanze igice cya kabiri cya filime yakunzwe 'Mac & Devin Go to High School' nyuma y'imyaka icumi hakinwe igice cya mbere.

Hagiye gusohoka igice cya kabiri cya 'Mac & Devin Go To High School'

Uyu muraperi mu butumwa yaherekesheje ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram ye na Wiz Khalif bari muri studio, yanditseho ati "Highschoolreuinion igiye kugaruka mu mpeshyi 23@wizkhalifa "

Wiz Khalif yaje kwandika ubutumwa asa n'uwatsa umuriro ndetse asetsa ubwo yagereranyaga indeshyo ye n'iya Snoop ati "Ni ukuri nkunda iyi n-gga, Ariko ndasa nk'umuntu mugufi cyane bro."

Nyuma Wiz Khalif nawe yaje gusangiza aya mafoto yandikaho “#highschoolreuinion.”

Mac & Devin Go to High School ni filime yakinywemo na Snoop Dogg (Mac Johnson) na Wiz Khalif (Devin Overstreet), ubwo aba basore babiri baje guhuza urukundo rwo kunywa ibisindisha. Iyi filime igaragaramo abandi barimo Mike Epps, Teairra Mari, Andy Milonakis, Luenell na Mystikal.

Indirimbo y'iyi filime yamenyekanye cyane yasohotse mu Kuboza 2011, yitwa 'Young, Wild & Free' yaririmbwe na Snoop Dogg na Wiz Khalif bafatanyije na Bruno Mars, iyi ndirimbo kandi yageze ku mwanya wa 7 kuri Billboard Hot 100.

Igice cya kabiri cya Mac & Devin cyatangajwe ko kizasohoka muri 2014, nyuma Snoop Dogg asezeranya abamukurikira kuri Instagram ko izasohoka muri Mutarama 2015, kuva ubwo abafana bakomeje kuyitegereza.

Wiz Khalif avuga ko Snoop Dogg ari umujyanama we n'inshuti ikomeye

Muri 2018, Wiz Khalif yagarutse ku bushuti bwe na Snoop Dogg yise "Umujyanama" we yagize ati "Snoop ni inshuti yanjye, ni inshuti yanjye, ni umujyanama wanjye, mugenzi wanjye, umuvandimwe wanjye. Ni byiza kumugira kandi aranyigisha."

Snoop na Wiz bahuriye mu zindi ndirimbo nyinyishi zirimo "This weed is mine" "You and your friends," "Black and yellow (Remix)" n'izindi.

">Indirimbo 'Young, Wild and Free'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND