Ni inama izaba ku wa 7-10 Werurwe 2023, ikazahuza
ibihugu bigera kuri 40 hagamijwe kurebera hamwe uburyo serivisi z’ibimenyetso
bya gihanga bikoreshwa mu butabera zashyirwamo imbaraga, mu gutuma Afurika iba
umugabane utekanye.
Biteganyijwe ko bwa mbere mu mateka yayo iyi nama
izahemberwamo inzobere, ibigo ndetse n’ibihugu byagize uruhare mu guteza imbere
uru rwego, bikazakorwa mu buryo bwo gukangurira ibindi gushyiramo imbaraga.
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, avuga
ko u Rwanda rwabaye amahitamo meza y’aho iyi nama ya cumi yabera, kuko rufite
umutekano n’ibikorwaremezo bihagije.
Mu bindi byarebweho ni imbaraga rushyira mu kurwanya
ruswa, no kuba rwaragaragaje ubudasa mu gutegura inama mpuzamahanga
zitandukanye.
Ibi kandi ngo byiyongera ku kuba rufite ikigo gikomeye mu
bijyanye na serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa
mu butabera, gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zikenewe mu gihe gito.
Kuri iyi nshuro, iyi nama iteganijwe kuzitabirwa
n’abantu barenga 400 baturutse hirya no hino ku Isi.
Dr. Karangwa yemeza ko u Rwanda ruzayungukiramo
byinshi birimo kuba ruzakomeza kumenyekana ku Isi, nk’igihugu cyateje imbere
serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku buhanga bikoreshwa mu butabera.
Yavuze ko iyi nama izafasha mu kwinjiza amadevize kuko
abashyitsi bazakenera ibintu byinshi mu gihugu, birimo gusura ibikorwa
by’ubukerarugendo.
Ati “Birumvikana ko bazakenera serivisi z’ingendo,
barare mu mahoteli yo mu Rwanda, ariko kandi u Rwanda ruzakomeza kugaragaza ko
ari igihugu cyimirije imbere kuba igicumbi cya serivisi z’ibimenyetso
bishingiye ku buhanga ku rwego rwa Afurika n’urw’isi."
Iyi nama izitabirwa n’inzobere n’abahanga muri uru
rwego baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aziya, u Burayi, Oceania na
Afurika. Izaba inarimo abazaba baje kumurika ibyo bakora, baturutse mu bihugu
bigize iyo migabane.
Byose ni mu buryo bwo guhuza imbaraga ndetse no
gufatanya, kugira ngo hubakwe urwego rutanga serivisi z’ibimenyetso bishingiye
ku bumenyi n’ubuhanga rukomeye, mu gihe haba habonetse ibibazo bibisaba
bikaboneka ku buryo bwihuse.
U Rwanda ubu rumaze gutera intambwe igaragara mu
bijyanye n’uru rwego kuko kuva hatangizwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga
mu 2005, yahawe imbaraga mu buryo butandukanye, ariko iguma mu maboko ya Polisi
y’Igihugu.
Mu gukomeza gushaka uko yakora kinyamwuga, iyi
laboratwari yagiranye amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services,
yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye iyi laboratwari.
Nyuma y’uko mu 2016 hatowe itegeko rishyiraho RFL, mu
2018 yatangiye guha serivisi inzego z’ubutabera, abikorera, abaturage n’abandi
mu buryo bwihuse kandi bugezweho.
Muri uyu mwaka ni nabwo iyi Laboratwari yakuwe mu
nshingano za Polisi ihabwa ubuzima gatozi, yitwa "Rwanda Forensic
Laboratory: RFL" aho ubu irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Ubu ifite ibikoresho bigezweho bifite agaciro k’arenga
miliyari n’igice ndetse n’abakozi b’inzobere, bikayiha ubushobozi bwo gusuzuma
ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, aho ishobora gupima ikintu
umuntu yariye cyangwa yanyoye gihumanye.
Kugeza ubu RFL itanga serivisi zirimo gupima
uturemangingo ndangasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu,
gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa no gupima imbunda
n’amasasu.
Iyi laboratwari kandi ipima amajwi n’amashusho,
inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye,
gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, no
gusuzuma ibihumanya.
Kugeza mu Ugushyingo umwaka ushize, RFL yagaragazaga
ko ibihugu bisaga 20 byo muri Afurika biyigana.

Ku nshuro ya mbere i Kigali hagiye
kubera inama ya ASFM izahuza inzobere mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa
mu butabera
