Prince William yasabye abantu kutizera ibyo umuvandimwe we Harry avuga

Imyidagaduro - 02/02/2023 9:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Prince William yasabye abantu kutizera ibyo umuvandimwe we Harry avuga

Prince William yasabye abantu kutizera ibyo umuvandimwe we Prince Harry yavuze ku muryango w’i Bwami mu gitabo aherutse gusohora, ndetse avuga ko ibyo yavuze atari ukuri.

Nyuma y’aho Prince Harry asoje umwaka wa 2022 asohoye igitabo yise 'Spare' gikubiyemo amabanga y'umuryango w’i Bwami by’umwihariko akagaruka ku bitaramenyekanye ku mubano we na mukuru we Prince William, kuri ubu Prince William utarishimiye iki gitabo yasabye abantu kutizera ibyo Harry yavuze n’ibyo akomeje kuvuga, “kuko atari ukuri ".

Prince William n'umuvandimwe we Prince Harry bamaze igihe batumvikana.

Ubwo Prince William yitabiraga ibirori byabereye i Bwami mu ngoro ya Buckingham Palace byizihizaga umwaka mushya uzwi nka 'Lunar New Year' w'abanyaziya (Asians) baba mu Bwongereza, niho yaganiriye n'itangazamakuru agira icyo avuga ku muvandimwe we ukomeje kuvuga byinshi ku muryango wabo.

Prince William yasabye abantu kutizera ibyo Prince Harry avuga.

Prince William ubwo yabazwaga icyo atekereza ku byavuzwe na Prince Harry yasubije ati: ''Ntabwo nizera ko ibyo yavuze ari ukuri. Sinumva icyatuma abivuga, gusa nasaba abantu kutabyizera. Mbona ko Harry ashaka kwikura ku muryango we, ariko simbona impamvu yatangaza ibinyoma''.

Prince William yanatangaje ko abona Prince Harry ashaka kwikura ku muryango w’i Bwami.

Daily Express yatangaje ko Prince William atavuze ibintu byinshi ku muvandimwe we Prince Harry, gusa yagarutse cyane ku gusaba abantu kutizera ibyo avuga kuko atari ukuri. Ibi abitangaje mu gihe King Charles III aherutse gusaba aba bahungu be kwicara bakiyunga bagakemura ibibazo bafitanye, mbere y’uko yimikwa ku mugaragaro.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...