Laura Sarah aracyari ku mwanya wa mbere mu irushanwa Rwanda's Global Top Model, rigamije guhitamo abakobwa batatu b'abanyamideli bazaserukira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye biteze imbere abanyamideli.
Amatora ari kubera ku rubuga rwa
Noneho.com yatangiye ku wa 17 Mutarama 2023 azarangira kuri uyu wa Gatandatu
tariki 4 Gashyantare 2023 ari nabwo hazamenyekana 30 bakomeza mu kindi cyiciro.
Batatu bazahiga abandi muri 86
bahatanye bazafashwa kwitabira ibikorwa birimo nka Dubai International Fashion
Week ibera mu Mujyi wa Dubai, The Look of the year ibera mu Butalitani na World Top Model nayo ibera mu Butaliyani.
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace
Africa mu Rwanda iri gutegura iri rushanwa, aherutse kubwira InyaRwanda ko hari
ibyo bazagenderaho mu guhitamo abanyamideli batatu bahiga abandi.
Yavuze ati “Hari intambuko n’ukuntu
agaragara. Tuzashingira kandi ku kuntu yitwaye imbere y’Akanama Nkemurampaka
ari na ko kazadufasha kumenya aba batatu, uburyo abasha guhuza na bagenzi be
n’ibindi.”
Akomeza ati “Ikindi ni ukureba
uwujuje ibisabwa ku buryo buri gikorwa cyose twamwoherezamo cyamugeza kure.”
Laura Sarah ufite Nimero 29 mu
irushanwa agiye kumara iminsi ine ari we wicaye ku mwanya wa Mbere. Uyu mwanya yigeze
kuwuvaho asimbuwe na Diane Ngabonziza, ariko yaje kongera kuwisubiza.
Kuri ubu, Laura Sarah afite amajwi
5,305; akurikiwe na Nadia Umuhire [Nimero 40] uri ku mwanya wa kabiri n'amajwi
5,209, uyu mwanya agiye kuwumaraho iminsi irenga itatu.
Diane Ngabonziza [Nimero 38] wigeze
kuba ku mwanya wa Mbere, ubu ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 4,412. Akurikiwe
na Rosine Bamurange [Nimero 53] uri ku mwanya wa Kane n'amajwi 3,059, ni mu
gihe Keylan Mucyo [Nimero 71] ari we uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 2,500.
Michelle Ashimwe [Nimero 42] ari ku
mwanya wa Gatandatu n'amajwi 2,060 akurikiwe na Batamuriza Yvette ufite amajwi
1,355, aho ari ku mwanya wa Karindwi, Marie Benigne Nsanzimana [Nimero 30] uri
ku mwanya wa munani n'amajwi 927,
Belyse Uwambayinema [Nimero 878] ari
ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 878, ni mu gihe Kany Nikeze Mupenzi ari ku mwanya wa
cumi n'amajwi 745.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI AYA MATORA
Abanyamideli batatu bazatsinda
bazafashwa kwitabira ibikorwa by'imideli bikomeye ku Isi
Laura Sarah akomeje kuza imbere
y'abandi mu majwi yo mu itora ryo kuri Internet mu irushanwa 'Rwanda's Global
Top Model
Laura ufite Nimero 29 mu irushanwa
agejeje amajwi 5,305
Diane Ngabonziza agejeje amajwi 4,412 ari ku mwanya wa Gatatu
Laura Sarah [Nimero 29] ni we ukomeje
kuguma ku mwanya wa Mbere aho afite amajwi 5,305
Nadia Umuhire [Nimero 40] uri ku mwanya
wa kabirin'amajwi 5,209, uyu mwanya agiye kuwumaraho iminsi irenga itatu
Diane Ngabonziza [Nimero 38] wigeze
kuba ku mwanya wa Mbere, ubu ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 4,412
Rosine Bamurange [Nimero 53] ari ku
mwanya wa Kane n'amajwi 3,059
Keylan Mucyo [Nimero 71] ari ku mwanya
wa Gatanu n'amajwi 2,500
Michelle Ashimwe [Nimero 42] ari ku
mwanya wa Gatandatu n'amajwi 2,060
Batamuriza Yvette afite amajwi 1,355,
aho ari ku mwanya wa Karindwi
Marie Benigne Nsanzimana [Nimero 30]
uri ku mwanya wa munani n'amajwi 927
Belyse Uwambayinema [Nimero 878] ari
ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 878
Kany Nikeze Mupenzi ari ku mwanya wa
cumi n'amajwi 745
TANGA IGITECYEREZO