RFL
Kigali

Abafite abarwayi bazabazane! Ibyitezwe ku giterane gikomeye cya Apostle Grace Lubega kizabera muri BK Arena-VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:1/02/2023 14:09
0


Apostle Grace Lubega uyobora Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala muri Uganda, ategerejwe mu giterane gikomeye mu Rwanda kitezweho kuberamo ibitangaza bitandukanye birimo no gukira indwara.



Ni mu giterane cyiswe Rwanda Revival Conference kizaba ku wa 4 Gashyantare 2023, muri BK Arena. Cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n’andi matorero yo mu Rwanda. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose, gusa abazitabira bose barasabwa kwiyandikisha: *810*100#

Kizagira ibice bibiri: igice cya mbere kizaba cyihariye ku bakozi b’Imana nk’abashumba, abadiyakoni, abaririmbyi n’abandi benshi, kikazaba taliki 3 Gashyantare 2023. Igice cya kabiri cya rusange kizaba taliki 4 Gashyantare, muri BK Arena.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, abateguye iki giterane bagaragaje ko impamvu bahisemo uyu muvugabutumba ari uko ari umwe mu basizwe amavuta n’Imana.

Iki kiganiro cyari kirimo Mucyo Brian uhagarariye Manifest Fellowship ku Isi yose, Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church;

Apostle Patrick Rugira usanzwe ari Umuyobozi wa Manifest Fellowship Rwanda ari nayo yateguye iki giterane ndetse akaba n'Umuyobozi wa Phaneroo Ministries International mu Rwanda.

Hari kandi na bamwe mu bagize Elayone Music na yo izagira umwanya wo kuyobora abantu mu mwanya wo kuramya Imana. Abandi bazaririmba muri iki giterane ni James & Daniella ndetse na True Promises.

Muri iki kiganiro, Apostle Patrick Rugira, yagaragaje ko impamvu y’igiterane ari ukongera ububyutse mu bantu b’Imana.

Ati ‘‘Rwanda Revival ni igiterane cy’ububyutse. Iyo tuvuze ububyutse bamwe baravuga ngo twari turyamye ku buryo tugiye kubyuka ariko mu bwami bw’Imana tuva mu bwiza tujya mu bundi.’’

‘‘Ntabwo Revival tuvuga ari igika kimwe ni byinshi. Muribuka cya gihe cya kera ugikizwa ukajya usenga buri munsi ariko ubu bikaba byaracitse ntabwo ari uko abantu baguye ahubwo Imana ni uko hari icyo ishaka gukora mu gihe cyacu.’’

Yakomeje avuga ko Apostle Grace Lubega wateguriwe iki giterane ari umuntu ufite amavuta y’Imana ahambaye, kuko amateraniro ye yitabirwa cyane n'abagera ku bihumbi 50.

Ati ‘‘Ni umuntu ufite ijambo ry’Imana ritavangiye. Yicaza abantu barenga ibihumbi 50 buri wa kane. Buri cyumweru aba afite amateraniro arimo ibice bitatu nibura yakira abantu ibihumbi umunani. Ni umuntu Imana ihagurukije kandi n’ijwi ryo mu kinyejana cyacu.’’

Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church wanatumiye Apostle Grace Lubega mu bihe byashize kabiri, yavuze ko benshi bazagirira umugisha kuri Lubega.

Ati ‘‘Azabera benshi umugisha bijyanye n’ububyutse twavugaga. Imbuto z’ibintu zirabigaragaza uburyo Imana imukoresha mu gihugu cye no mu yandi mahanga. Ndizera ko mu kwakira umukozi w’Imana hari umugisha uhari.’’

Apostle Patrick Rugira yunze mu rya mugenzi we, avuga ko ikintu gikomeye Apostle Grace Lubega yabasabye kuzazana abantu bafite uburwayi bagasengerwa.

Ati ‘‘Yadusabye kuzana abantu barwaye bakazasengerwa. Niba ufite umuntu urwaye; niba uhari ufite uburwayi, uzaze turabizi ko tuzagira ibihe byiza. Imana iracyakora ibitangaza.’’

Apostle Grace Lubega ni umuyobozi ndetse ni na we wagize iyerekwa ryo gutangiza Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala ariko no mu Rwanda ikaba ihagarariwe.

Kuva muri 2014 abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry’abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM - 8PM EAT (saa 3PM - 7PM ku isaha y’i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z’Imana.

Manifest Fellowship igize igice cy’umurimo w’ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International. Binyuze muri Manifest Fellowship Rwanda, abantu benshi bagize ubumenyi bwimbitse bw’Imana, bacika ku ngeso mbi, ndetse bagashaka kugera ku bintu bikomeye mu buzima.

James na Daniella, Elayone Music ndetse na True Promises Ministries nibo bazagira umwanya wo kuyobora abantu mu mwanya wo kuramya Imana.

Abazitabira iki giterane biyandikisha bakanda *810*100# bagakurikiza amabwiriza. Abashaka ibindi bisobanuro ku giterane bahamagara kuri +250790599999.

Ni ubwa gatatu Apostle Grace Lubega agiye kuza mu Rwanda cyane ko mu 2016 na 2017 yaje mu Rwanda bigizwemo uruhare na Prayer Parish Church. 

Uhereye iburyo ni Mucyo Brian uyobora Manifest Fellowship ku Isi yose, hagakurikiraho Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church, Apostle Patrick Rugira usanzwe ari Umuyobozi wa  Manifest Fellowship ndetse na Phaneroo Ministries International mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize Elayone Music na yo izagira umwanya wo kuyobora abantu mu mwanya wo kuramya Imana.

Mucyo Brian uyobora Manifest Fellowship ku Isi yose mu kiganiro n’abanyamakuru

Apostle Moses Muhumuza wa Prayer Parish Church yavuze Apostle Lubega benshi bazamugiriraho umugisha

Apostle Patrick Rugira usanzwe ari Umuyobozi wa Manifest Fellowship ndetse na Phaneroo Ministries International mu Rwanda, yavuze ko Lubega yasabye ko abafite abarwayi n’abarwaye bakwiriye kuzitabira Imana igakora ibitangaza bagakira

Abayisenga Christian usanzwe ari umunyamakuru w'Iyobokamana ku Isibo Tv ari kubaza ibibazoAbanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshi 


Steven Karasira yabajije impamvu Amadini n'Amatorero yicecekera ku bijyanye n'ubutinganyi

Abanyamakuru batandukanye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo


Umunyamakuru Mupende Gedeon Ndayishimiye wa InyaRwanda ni we wari umusangiza w'amagambo muri iki kiganiro n'abanyamakuru


Iki giterane kizabera muri BK Arena tariki 04 Gashyantare 2023

REBA IKIGANIRO N'ABANYAMAKURU KU GITERANE RWANDA REVIVAL CONFERENCE



VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - inyaRwanda Tv

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND