Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Dr. Tito Rutaremara, yatangaje ko Perezida Paul Kagame yakoze igikorwa gihanitse ubwo yabohoraga u Rwanda, akomeza kuruteza imbere, bityo ni Intwari ifitwe ku mutima n’Abanyarwanda bose bidasaba kwandikwa mu bitabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2023 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda
cyagarutse ku ‘Ubutwari muri Afurika’.
Kuva tariki 20 Mutarama 2023
hatangiye icyumweru cy'Ubutwari, ari na cyo kibanziriza umunsi w'Intwari uzizihizwa
kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023.
Abanyarwanda bose, cyane cyane
urubyiruko, bakangurirwa gusigasira no kurangwa n'umuco w'ubutwari. Intwari z'u
Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n'Ingenzi.
Muri iki kiganiro, Tito Rutaremara
yavuze ko ubutwari bw'Abanyarwanda bugaragarira mu butwari abakurambere
bashyizeho, umuntu agakora ikintu yumva ko agomba kugikora mu buryo buhanitse.
Byaba guharanira igihugu cye,
akagiharanira kugeza n'aho yitanga, akagira ubutwari bwo gukora ikintu ku buryo
yimazeyo. Avuga ko iyi ndangagaciro yabaye ikitarusange mu kwigishwa abakiri
bato kuva cyera.
Ati “Bababwiraga ko bakwiye kuba
intwari, bakwiye guharanira Igihugu cyabo, bakwiye gukora neza imirimo bagaharanira
ibyabo, bakabirengera, [....] Yewe n'umugore bakamubwira ko akwiye kuba intwari
icyo akoze cyose akagikora neza, akagikorana umurava akagikora ku buryo atanga urugero
ku bandi ndetse urugero ruhanitse rutari urugero rusanzwe..."
Tito avuga ko Abanyarwanda benshi
bagiye baba intwari cyane cyane ingabo zajyaga kurwanirira Igihugu.
Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari
uyoboye iki kiganiro, yabwiye Tito Rutaremara ko mu bihe bitandukanye
yaganiriye n’abantu batandukanye bamutumye kumubariza impamvu hari abantu
babona bakoze ibikorwa by’indashyigikirwa cyangwa se bihebuje ariko batarashyirwa
ku rutonde rw’intwari.
Dr. Rutaremara yasubije ko uwo avuga
yamumenye. Yavuze ko Perezida Kagame yitanze bihanitse, akora igikorwa
kidahanitse gusa ahubwo gihebuje.
Yavuze ati “Ubwo ndabizi nzi aho
werekeza, vugisha ukuri uti hari nka Perezida wacu (Kagame). Yaritanze bihebuje
rwose buriya ntibihanitse birahebuje wambaza njye ndabizi. Akora igikorwa
kidahanitse gusa, gihebuje.”
Yakomeje avuga ko ibyo Perezida
Kagame yakoze byabaye urugero rw’urwibutso rudasaza ku Banyarwanda,
abanyafurika ndetse n’abanyaburayi.
Aravuga ati “Urumva, u Rwanda
yararubohoye n'ubu ngubu akaba agiteza imbere. Noneho, (Igikorwa yakoze) gitanga
urugero ku banyarwanda bose no ku banyafurika ndetse n'abanyaburayi bashatse
kubireba..."
Rutaremara yavuze ko ibyo Perezida
Kagame yakoze byanditse mu mutima w’Abanyarwanda bidasaba gushyirwa mu bitabo.
Ariko ko, igihe runaka kugira ngo Abanyarwanda batazabyibagirwa bizandikwa mu
gitabo.
Ati “Maze humura, we ni intwari,
kubyandika, byanditse mu mutima w'Abanyarwanda bose ntibigomba kwandikwa mu
gitabo hariya. Hanyuma rero ubwo, wenda ikindi gihe kugira ngo
batazabyibagirwa, Abanyarwanda bazabyandika mu gitabo.”
Umwarimu akaba n'Umushakashatsi, Dr
Murefu avuga ko abitwaga Intwari ari abantu biyemezaga kurwanya ibikandamiza
Afurika, uhereye ku barwanyije Ubukoloni n'ubucakara, n'abarwanye bashaka
ubwigenge bw'ibihugu.
Uyu mushakashatsi avuga ko nta muntu
uba intwari kubera ko abivuze, ahubwo 'uba intwari kubera ko abandi bakubonye
y'uko ibyo ukora bifitiye akamaro abantu benshi wakoze ibintu birenze wowe
kwireba ku giti cyawe'.
Dr. Murefu Alphonse avuga ko ubutwari
muri Afurika buhari. Ariko hakwiye kubazwa uko ibikorwa buri wese yaharaniye
bikomeza gusigasirwa.
Ati "Ubutwari burahari. Ariko
icyo abantu bagomba gutekerezaho cyane, banatekereza ahazaza h'Afurika ni
ukureba abantu bareba bate imitekerereze ya kinyafurika yagize ibyo bibazo
byose twavuze by'ikandamizwa, by'ubucakara, cyane cyane ikintu kijyanye no
kugaragaza y'uko Abanyafurika nta kintu bashoboye kuko icyo kintu ni nacyo
gituma abantu bumva y'uko badafite ubushobozi bwatuma bigeze ahantu ku rwego
rwiza..."
Mu butumwa Tito Rutaremara yatambukije
ku rubuga rwa Twitter, ku wa 24 Nyakanga 2022, yahaye umutwe ugira uti “Kuki
Kagame atorwa na 99% abanyaburayi n’abanyamerika bakabibonamo ikibazo?”,
avugamo ko Kagame yabohoye ‘iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha
iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro, Abanyarwanda bose n’Abanyafurika babona
ko akiganisha heza, bakimukeneye’.
Yavuze ko “Muri demokarasi nyayo abaturage nibo bashyiraho umuyobozi bishakira ntabwo gusa ari ukunzwe n’ibihugu by’Iburayi na Amerika.”
Tito Rutaremara yavuze ko "Perezida wacu (Kagame) yaritanze bihebuje abohora u Rwanda akomeza no kuruteza imbere, bigaragarira buri wese"
Rutaremara avuga ko Perezida Kagame
ari intwari bidasaba ko ashyirwa mu bitabo, ariko igihe kimwe kugira ngo
bitazibagirana Abanyarwanda bazabyandika mu gitabo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYAGARUTSE KU BUTWARI MURI AFURIKA
TANGA IGITECYEREZO