RFL
Kigali

FERWAFA yateye utwatsi Kiyovu Sport yari yareze APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/01/2023 23:16
0


Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasubije ikirego Kiyovu Sport yari yatanze nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mikino ya shampiyona.



Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo imikino yo ku munsi wa 17 muri shampiyona y'u Rwanda yakomezaga.

Kuwa 6 saa cyenda ni bwo ikipe ya Kiyovu Sport yakiriye APR FC kuri sitade ya Muhanga. Uyu mukino warangiye ikipe ya Kiyovu Sport inyabitswe ibitego 3-2.

Nyuma y'uyu mukino impaka zaravutse, havugwa ko Byiringiro Lague yakinnye uyu mukino kandi atari umukinnyi wa APR FC kuko yaguzwe n'indi kipe yo muri Suede yitwa Sandvikens IF.

Nyuma y'ibyo byose ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwahisemo kujyana ikirego cyabo muri FERWAFA, ariko batewe utwatsi.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwandikiye Kiyovu Sport buyisubiza ndetse bunatesha agaciro ikirego cyabo.

FERWAFA yavuze ko Byiringiro Lague akiri umukinnyi wa APR FC. Uyu mukinnyi ntabwo arahabwa icyangombwa kimwemerera gukinira Sandvikens IF mu mategeko. 

Aha hashingiwe ku mabwiriza ya FIFA agenga ihererekanya ry'abakinnyi (FIFA RSTP 2022) mu ngingo yayo ya 5 agaka ka kabiri n'agaka ka gatatu iteganya ko "Umukinnyi yemerewe gukina amarushanwa iyo amaze kwandikishwa binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga rya FIFA connect/FIFA TMS. Nta mukinnyi wemerewe kwandikwa mu makipe 2 icyarimwe".


Ibaruwa ya FERWAFA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND