Kuva mu 2009 mu myidagaduro nyarwanda havuzwemo inkuru zitandukanye zijyanye n’amarozi ndetse no kuraguza mu byamamare bitandukanye mu Rwanda.
Izi nkuru zakajije umurego mu 2014 na 2015 aho hari
abahanzi bagiye bagaragaza ko bagenzi babo babaroze, ndetse abandi bikavugwa ko
bajya mu bapfumu bashakisha intsinzi yo
kwamamara no kwigwizaho igikundiro.
Byageze aho bifata indi ntera kugeza aho umuhanzi
cyangwa undi mu myidagaduro yabaga ari gusangira na bagenzi be mu kabari,
yahaguruka agiye mu bwiherero inzoga cyangwa icyo kurya yari afite ntiyongere
kucyikoza akaka ikindi.
Ibi bice bibiri by’amarozi yaba ayo gushaka kwamamara no kurogana hagati y’abahanzi, byari bimaze igihe bitavugwa ariko biheruka kongera kubura umutwe ubwo uwitwa Kinyoni yitabaga Imana.
Kinyoni yari umuvandimwe wa Nduwimana Jean
Paul wamenyekanye nka Noopja mu muziki akaba nyiri Country Records na Country
FM. Yari umuhanga cyane mu kwandika indirimbo ndetse hari nyinshi yanditse aziha ibyamamare binyuranye.
Uyu musore witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo2022, ubusanzwe yitwaga Niyonkuru Jean Claude, yari murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja), akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana. Yarwaye umunsi umwe, uwakurikiiyeho yitaba Imana.
Noopja aheruka kwandika ubutumwa burebure agaragaza ko
uyu musore yishwe arozwe ndetse n’ubwo nta muntu yavuze izina, yavuze ko yishwe
arozwe.
Yagize ati “Byose byatangiye nizera abantu ntazi iyo baturutse, nabo bampemba gutegura kunyicira ubuzima babanje kwica umuvandimwe nizeraga kurusha abandi mu ikipe […]. Ikipe yose yagambanye kugeza ubwo muroga umuvandimwe wanjye Kinyoni kugeza apfuye Imana izabahe umugisha kuko niyo iwutanga.’’
Urupfu rwa Kinyoni uvukana na Noopja rwongeye kuzura akaboze mu myidagaduro bamwe bongera kwitsa ku marozi yahoze avugwamoNoopja aheruka kugaragaza ko murumuna we wandikiraga indirimbo abahanzi yishwe n'amarozi Ubutumwa bwa Noopja agaragaza ko murumuna we yarozwe
Amarozi
no kuraguza mu myidagaduro si iby’ubu!
Inkuru z’ubupfumu, kuraguza n’amarozi, zatangiye
kuvugwa mu 2009 ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yakoraga
indirimbo yitwa ‘‘Amahirwe ya Nyuma’’ bikavugwa ko iyo ndirimbo yarozwe.
Iyi ndirimbo yatunganijwe bwa mbere na Dr Jack [witabye Imana] nyuma The
Ben ayishyira Producer Lick Lick wacaga ibintu muri icyo gihe. Ibi byateje
umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Igitangaje ni uko buri gitaramo The Ben yaririmbagamo
iyi ndirimbo hataburaga ibibazo bivuka, akenshi ibyuma byarazimaga agataha
adasoje kuyiririmba cyangwa Polisi igafunga igitaramo The Ben atarayigeraho.
Ibi byabaye mu 2009 ubwo yari agiye kumurika
album ye ya mbere igitaramo kigafungwa kitarangiye kubera ibibazo byari
byakuruwe n’umubyigano w’abafana.
Icyo gihe byarasakuje cyane, aho bavugaga ko ari gacye
yayiririmbaga ikarangira akenshi umuriro waraburaga, bitihise ikihagarika.
Ibi byose byabaga kuri ‘‘Amahirwe ya nyuma’’ byavuzwe
ko ari ingaruka zakuruwe no kuyijyana mu bapfumu, abandi bakavuga ko
yarogeshejwe.
Nyuma y’indirimbo ya The Ben byavugwaga ko yarozwe, hadutse umupfumukazi w’abahanzi witwa ‘Mama Queen’ bivugwa ko yakoreraga i Kanombe; ndetse abahanzi bagiye
bamwifashisha. Ubu nta kanunu ke!
Iby’uyu mupfumu bimaze gusakara bamwe mu bahanzi baraguza
babishyize ku mugaragaro ari nabwo abahoze baririmba muri Just Family beruye ko
baraguje inshuro nyinshi kugeza bananiwe kuzuza inshingano z’umukurambere wabo
bikaba imvano y’igasenyuka ryabo.
Nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya ‘Just Family’, Bahati
wari mu bagize iri tsinda yavuze ko yiyeguriye Imana ndetse atangira gukora
indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere cyabereye
Kimisagara mu Itorero ry’Abacunguwe rya Dr. Bishop Rugagi, Bahati
yatanze ubuhamya bw’uko we n’itsinda rye, bajyaga mu bapfumu kugira ngo babone
igikundiro.
Ubwo iri tsinda ryongeraga gukora mu 2016, Bahati
yatangaje ko ubwo buhamya yatanze bwari ubuhimbano yafatanyije na Bishop Rugagi
kugira ngo barye amafaranga y’abayoboke b’idini rye.
Nyuma Bahati na Rugagi bagiye mu mahari akomeye bapfa
amafaranga, aho Bahati yavuze ko hari 200$ Rugagi amufitiye, undi yumvikana
atangaza ko yamuhaye arenze 1000$, akavuga ko ayo mafaranga Bahati amushinja
atayazi.
Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2012 nabwo inzu ya Bahati , umwe mu bari bagize Just Family, yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Croidja, mugenzi wa Bahati, yemereye itangazamakuru ko kuba iyo nzu yarahiye ari imwe mu ngaruka bahuye na zo kubera kujya mu bapfumu.
Just Family yavuzweho kujya mu bapfumu
Bahati yabeshye kujya mu marozi nyuma bivumburwa ko byari amaco y'inda
Muri
Guma Guma amarozi yavuzaga ubuhaha…
Riderman yavuzwe mu bibazo by’amarozi mu mwaka wa 2013 ubwo
yahataniraga Primus Guma Guma Super Star [PGGSS] nabwo yavuzwe mu itangazamakuru
ko afitanye ibibazo na Safi Madiba ngo icyo gihe bapfaga amarozi.
Inkuru zasakaye zavugaga ko Safi yahaye Riderman
igiceri cya 50 undi akakibika yagera ku
rubyiniro kuririmba bikanga. Nyuma byavuzwe ko icyo giceri cyari kiroze. Icyo gihe
aba bahanzi bari bagiye kuririmba muri
Roadshow ya Muhanga.
Riderman yari ari kuza ku isonga mu bahanzi
bagiye bitwara neza mu gushimisha abafana, imwe mu mpamvu zatumaga bamwe bavuga
iby’uko ashobora kuba yararozwe.
Bikimara gusakara, uyu muhanzi yabyamaganiye kure avuga
ko nawe amaze iminsi yumva abantu babivuga ariko yemeza ko asenga ku buryo
ibintu by'amarozi bitamubaho.
Iyi nkuru yagize ubukana bitewe n’izindi zari zimaze
iminsi zivuza ubuhuha mu muziki zijyanye n’amarozi, mu Rwanda havugwa ko mu
muziki habamo amarozi yifashishwa n’abahanzi kugira ngo bamamare.
Muri uwo mwaka uyu muhanzi arwara bikavugwa ko yarozwe, ni nabwo yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu.
Oda Paccy nawe mu 2015 yigeze kuvugwaho kurogwa n’umuhanzi
mugenzi we bari bahatanye muri PGGSS 5. Icyo gihe uyu muhanzikazi ngo yarwaye
umutwe udakira abyimba ibirenge.
Inkundura
ya Riderman na M-Izzo
Mbituyimana Eric wamenyekanye nka M-Izzo ni umwe mu bahanzi bavuzwe mu nkuru z’amarozi. Uyu muhanzi wakoranaga na Riderman mu Ibisumizi, batandukanye mu 2013 ubwo Riderman yegukanaga PGGSS 3.
Mu 2015 yavuze ko Riderman bakoranaga yamurogesheje. M-Izzo
yavugaga ko ubu burwayi bwamufashe mu
ntangiriro za Mutarama 2015 abanza kubifata nk’ibyoroheje.
Ngo nyuma yaje kujya mu baganga bamubwira ko arwaye
indwara ya tifoyide (typhoïde) bamuha imiti arayinywa ntiyagira icyo imumarira
ahubwo arushaho kuremba.
M-Izzo yagiye kuvurizwa mu Karere ka Musanze agumanayo
na bamwe mu muryango we ahafite. Nubwo ateruraga neza iby’iyi ndwara ku bwo
gutinya abo yavugaga ko ‘bamuteje imyuka mibi’, yatangazaga ko uburwayi yagize yari
yabutewe n’abanzi batemera Imana.
M-Izzo yavugaga ko hari igihe cyageze agatangira gutora
agatege yagaruka iwabo mu Mujyi wa Kigali [yaharaye ijoro rimwe] ngo uburwayi
burongera bumubera ingumi, asubiye i Musanze arongera aba muzima.
Riderman yumvikanye mu itangazamakuru agaragaza ko uyu muhanzi mugenzi we amubeshyeraM-Izzo yigeze kumvikana ashinja Riderman kumuroga rubura gica
Inkende
yumye munsi y’igitanda
Mu 2015 ubwo Desire Mbonabucya wabaye Kapiteni w’Ikipe
y’Igihugu Amavubi mu 2004 yatandukanaga na Brenda Thandi wamamaye mu myidagaduro
mu Rwanda, havuzwe amakuru menshi yiganjemo ay’amarozi.
Icyo gihe byatangajwe ko uwo mugabo wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye Inkende yumye iri munsi y’uburiri bw’uwo mugore w’umuherwe bakundanaga bitegura kurushinga.
Nyuma y’ibi byose Brenda Thandi yumvikanye avuga ko ashengurwa n’uburyo Desire Mbonabucya yagendaga amuharabika mu Itanzamakuru, avuga ko icyatumye batandukana ari inkende yumye yasanze munsi y’igitanda, ari na ho uwo wari Kapiteni w’Amavubi yaheraga avuga ko uwo muherwekazi akorana n’imyuka mibi.
Bamwe
bavuzweho gutunga inzoka no kwambara amakariso y’abakobwa ari abagabo
Producer Multisystem yigeze kumvikana avuga ko hari
umuhanzi yigeze gusura agasanga yoroye inzoka iwe. Ibyo korora inzoka ntabwo
byavuzwe kuri uyu muhanzi gusa kuko hari n’abandi byagiye bivugwaho batari bake.
Lil G we yigeze kumvikana ahamya ko afite amasaro
akenyereraho ngo amuhe imbaraga.
Byigeze kuvugwa kandi ko hari umu-Producer wari mu
bakora indirimbo zikundwa mu 2015, wavuzweho kenshi ko ajya mu bapfumu.
Uyu ngo bari baramuhaye itegeko ryo kujya yambara ikariso y’abakobwa [G-String] mu
gihe agiye gukora indirimbo yifuza ko yazasohoka igurumana mu mitima y’abafana.
Uyu mu-producer yatungwaga agatoki n’abahanzi bakundaga gukorana nawe.
TANGA IGITECYEREZO