Nyuma yaho umuhanzi Makanyaga Abdul arwaye akajya mu bitaro, Andrei Gromyko Research Center Ltd yafashe icyemezo cyo gusubika ‘‘Igitaramo cy’Igisope Kinaguuye3, Kaberuka Concert” yari yateguye uyu muhanzi yagombaga kuzaririmbamo.
Andrei Gromyko Research Center Ltd yashyize hanze
itangazo rigira riti ‘‘Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya na Makanyaga Abdul mu
burwayi bwe, ndetse no gukomeza cyane cyane kumwereka ubumuntu, Andrei Gromyko
Research Center Ltd yafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cy’Igisope Kinaguuye3.”
Iki gitaramo cyari cyahujwe n’umunsi wa Kaberuka kinahabwa
izina rya ‘‘Kaberuka Concert” cyari giteganyijwe ku itariki ya 11 Gashyantare
2023. Ari nawo munsi wahariwe Kaberuka.
Ngo iki gitaramo kikazasubukurwa bidatinze cyane cyane
ko Makanyaga ari koroherwa. N’ubwo
itariki ya 11/02/2023 izaba yararenze igitaramo kizakomeza kwitwa “Kaberuka
concert.’’
Mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi
w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka
yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita, aherekezwa n’inshuti ye
yitwaga Kaberuka ngo ‘imurambagirize’.
Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje
ku irembo, arabakira bajya mu nzu baraganira ariko Marita ntiyari agisekera
umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.
Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati “Uwo mwana nagende yaranshavuje”.
Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre
Impala yitwa “Kaberuka”, byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi
bayitirira umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka
yakoreye inshuti ye.
Uyu munsi ni nawo wagombaga kubaho igitaramo Makanyaga
yagombaga kuririmbamo.
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo hamenyekanye ko
Makanyaga arwariye muri CHUK ndetse arembye, icyo gihe asubika n’ibitaramo yari
afite.
Guhera ku wa 5 Mutarama 2023, hari hadutse inkuru
zibika Makanyaga ndetse n’abagerageje kumvikanisha ko atitabye Imana bavugaga
ko arembye bikomeye, ndetse ari mu byuma byongera umwuka.
Nyuma byaje kumenyekana ko izi nkuru ari ibihuha, uyu
musaza ari muzima n’ubwo ubuzima bwe butari bwifashe neza ariko abasha kuvuga
no kugenda nta kibazo.
Uyu muhanzi aheruka kuva mu bitaro. N’ubwo ameze neza
ariko hari amakuru avuga ko agomba gusubika umuziki mu gihe cy’amezi atandatu nyuma
yo kubisabwa n’abaganga.
Uyu muryango uri kumwe n'uwihaye Imana bivugwa ko ariwo wa Kaberuka na Marita
TANGA IGITECYEREZO