RFL
Kigali

Amateka y'iminsi 3, gukorwa mu matama ku biyizeraga: Ibyaranze umunsi wa 17 wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/01/2023 13:10
0


Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe umunsi wa 17 wa shampiyona, wasize APR FC ifashe umwanya wa mbere ndetse Rwamagana City itsinda imikino 2 yikurikiranya.



Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda igeze ahakomeye, amakipe ari gutungurwa umusubirizo, ari na ko amateka atarakozwe akomeje kwandikwa.

Uyu munsi watangiye ku wa Gatanu i Muhanga ubwo Police FC yari yakiriye Espoir FC. Uyu mukino warangiye Espoir FC ibonye amanota atatu yari inyotewe, ndetse bitanga amakuru ko uyu munsi ushobora kuzasiga agashya.

Camara yaciye intege abafana ba Mukura 

Ku wa Gatandatu, nabwo hakomeje imikino ya shampiyona, aho APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2, Mukura inganya na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe, Musanze FC iwayo itsindwa na Rutsiro FC igitego kimwe ku busa, Sunrise FC yandagazwa na Gasogi United iyitsinda itego 3-0. 

Ku cyumweru imikino yarakomeje, Bugesera FC inganya na Gorilla FC ubusa ku busa, naho Etincelles FC itsinda Marine FC ibitego 2-1. Iyi mikino 8 yabonetsemo ibotego 18, harimo ibitego 9 byabonetse mu gice cya mbere.

Iradukunda Jean Bertrand yatsinze igitego cya shampiyona nyuma y'iminsi 613 kuko yaherukaga gutsinda igitego akiba muri Gasogi United 

Usibye ikipe ya Etincelles FC na Rwamagana City nta yindi kipe yabashije kubona amanota 3 yakiriye, ahubwo amakipe yari yasuye niyo yahashye. 

Umukino Etincelles FC yaraye itsinzemo Marine FC, waciye akagozi kuko Etincelles FC yaherukaga gutsinda Marine FC mu 2019 ubwo Marine FC yari yayakiriye. Tariki 29/12/2018 ni bwo Etincelles FC yaherukaga gutsinda Marine FC yayakiriye.

Sunrise FC yababaje Shallon na Tumwebaze

Sunrise FC ikomeje kugayika imbere ya Gasogi United, ndetse byateye agahinda abakunzi bayo bavugaga ko batumva impamvu Gasogi United ihora ibatsinda. Gasogi United na Sunrise FC bamaze guhura inshuro 8 kuva tariki 5 Ukwakira, icyo gihe Gasogi United ikaba yaratsinze Sunrise FC ibitego 4-2. 

Muri izi nshuro Gasogi United imaze gutsinda 4 banganya 4 nta munsi n'umwe Sunrise FC irabona amanota 3 imbere ya Gasogi United, imyaka ibaye 3 n'iminsi 85. Uku gutsindwa kandi kwabaye igisebo cya mbere iyi kipe ihuye nacyo kuva yabona sitade nshya aho umukino yaherukaga kwandagazwa ari uwo yatsinzwemo na APR FC ibitego 4-2 tariki 26 Ugushyingo 2019.

Sunrise FC yemeye icyaha imbere ya Gasogi United

Nsabimana Emmanuel yavuye mu cyiciro cya kabiri aza gutesha Rayon Sports

Mu mukino wahuje Rayon Sports na Mukura victory sports, aya makipe yaguye miswi igitego kimwe kuri kimwe. Rayon Sports niyo yari yabanje igitego cyatsinzwe na Moussa Camara, mu gihe Mukura yatsindiwe na Nsabimana Emmanuel wari ugiye mu kibuga asimbuye. Nsabimana Emmanuel wari umaze iminsi 3 aguzwe na Mukura, imukuye muri Nyanza FC ikina icyiciro cya kabiri.

Nsabimana yaguzwe afite ibitego 6 mu cyiciro cya kabiri

Byasabye iminsi 17 gusa ngo Nsabimana Emmanuel abe atsinze igitego mu cyiciro cya kabiri ndetse n'igitego mu cyiciro cya mbere kuko tariki 11 Mutarama yari yatsindiye Nyanza FC igitego ubwo batsindaga Gasabo.

Rwamagana City yakoreye amateka ku ikipe yari iyoboye urutonde rwa shampiyona

Rwamagana City ni imwe mu makipe yabashije gutsinda umukino yakiriye, aho yanize As Kigali yari iyoboye urutonde rwa shampiyona, iyitsinda igitego 1-0. Bwari bubaye ubwa mbere kuva Rwamagana City yazamuka mu cyiciro cya mbere itsinze imikino 2 yikurikiranya.

Umukino wa mbere Rwamagana City yerekeje i Rusizi itsindirayo Espoir FC igitego kimwe ku busa, igaruka iwabo itsinda As Kigali igitego kimwe ku busa.

Rwamagana yakoreye amateka kuri As Kigali 

Police FC yagaragaje imbaraga nke n'iza Samson ubwo yari ageze imbere y'umugore

Police FC yari iherutse gutsinda Gorilla FC ibitego 3-2, ntabwo byayoroheye ubwo yari yakiriye Espoir FC. Espoir FC yayitsinze ibitego 2-1, ndetse uba umukino wa 3 iyitsinze mu mikino 4 baheruka guhura.

APR FC yafashe umwanya wa mbere cyera kabaye

APR FC nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports, yahise ifata imwanya wa mbere, kuva shampiyona yatangira, APR FC yari itarayobora urutonde rwa shampiyona, ndetse byari bibaye ubwa mbere kuva iyi kipe ya shingwa ko igera ku munsi 17 itarayobora ho narimwe.

Kiyovu Sports niyo yabanje kuyobora shampiyona, hakurikiraho Rayon Sports, As Kigali, none ubu APR FC niyo iyoboye.

Espoir FC yabonye amanota 3 ya mbere nyuma y'iminsi 164

Urutonde rwa shampiyona

APR FC ni iya mbere n'amanota 34, As Kigali iza ku mwanya wa 2 n'amanota 33, Gasogi United iza ku mwanya 3 n'amanota 33 irusha Rayon Sports na Kiyovu Sports inota rimwe. 

Rutsiro FC na Rwamagana City ziranganya amanota 16, Espoir FC ikaza ku mwanya wa 15 n'amanota 10, mu gihe Marine FC iza ku mwanya wa nyuma n'amanota 7. 

Kuva mu 2019 Enticelles FC yari itaratsinda Marine FC 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND