Umukinnyi wa filime akaba n’umuhangamideli, Iraguha Francis wamamaye nka nka Francis Zahabu yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abakinnyi ba filime y’uruhererekane iri mu zikunzwe muri iki gihe ‘Impanga’ ya Bahavu Usanase Jannet.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama
2023, ni bwo Bahavu yatangaje ko mu bakinnyi b’iyi filime ye yamaze kongeramo
Francis Zahabu uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri filime ‘City Maid’ itambuka
kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho ari mu bakinnyi b’imena.
Uyu mugabo ariko arazwi cyane kuva kuri
filime zirimo ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’, ‘Inzozi’ n’izindi zitandukanye zakomeje
izina rye.
Muri iki gihe yinjiye mu gakiza.
Kandi binyuze muri ‘Francis Zahabu Fashions’ yahanze kandi amurika imyambaro
yanyuze benshi.
Bahavu Usanase Jannet yabwiye
InyaRwanda ko mu minsi ishize bakoze igikorwa cyo guhitamo umukinnyi mushya
uzakina muri iyi filime, basanga Francis Zahabu ari we wujuje ibisabwa.
Yavuze ati “Twakoze (mu minsi ishize)
igikorwa cyo guhitamo umukinnyi dusanga umwanya (wo gukina) dufite ni we
wawushobora uko twifuza.”
Bahavu yavuze ko bahisemo Francis
Zahabu kubera ari umukinyi mwiza, kandi bamwitezeho umusanzu we mu kuzamura
igikundiro cy’iyi filime.
Ati “Ni umukinnyi mwiza azi gukina.
Azafatanya n’abandi basanzwe bakinamo mu kuzamura umubare w’abasanzwe
bakurikirana filime.”
Bahavu akomeza avuga ko bimwe mu
bice, Francis azagaragaramo byamaze gufatwa. Kandi, mu minsi iri imbere
bizatangira gutambutswa.
Avuga ko iyi filime igiye gutangira
kugaragara kuri Application bakoze bise ‘ABA TV’ aho kuba kuri shene ya Youtube
nk’uko byari bisanzwe.
Avuga ati “Vuba turasohora episode yakinnyemo
abakunzi be bazagenda bamenya byinshi kuri ‘character’ (ku mwanya akinamo) ye
uko bazagenda bakurikira buri episode ya filime ‘Impanga’ izigiye gusohoka zose
bazazirebera kuri Application ya ‘ABA TV’.”
Kuba iyi filime igiye gushyirwa kuri
Application ‘ABA TV’ byakiriwe mu buryo butandukanye n’abakunzi bayo, harimo
abasaba ko amafaranga yo kuyireba yashyirwa ku giciro cyo hasi kugira ngo buri
wese azabashe gukomeza kuyikurikirana.
Iyi ‘Application’ kandi izajya
inashyirwaho indirimbo z’abahanzi nka Album n’ibindi.
Filime 'Impanga' isanzwe ikinamo
abakinnyi ba filime nka Bahavu Janet [Usanase]; Ingabire Davy Carmel [James],
Nteziryayo Cyprien [Martin], Irakoze Billy Jacks [Rwema], Uwase Rehema [Tracy],
Urwibutso Pertinah [Lydia], Byukusenge Adeline [Noella], Kampire Sarah [Micky],
Byiringiro Ricky Ozil [Chris] na Rukundo Paru [Samu].
Ni mu gihe iyi filime yandikwa na
Bahavu Janet Usanase igatunganywa na BahAfrica Entertainment Ltd, amashusho
agafatwa kandi akayoborwa na Fleury Legend.
Francis Zahabu yatangiye gukina muri filime ‘Impanga’ aha yari kumwe na Usanase Bahavu
Bimwe mu bice by’iyi filime Francis azagaragaramo byatangiye gufatwa amashusho
Francis yitezweho umusanzu we mu gukomeza kuzamura igikundiro cy’iyi filime
Fleury Legend mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime aganira na Francis Zahabu
Filime ‘Impanga’ iratangira gushyirwa
kuri Application ‘ABA TV’ ikuwe kuri shene ya Youtube
Ikipe ishinzwe gufata amashusho y’iyi
filime banyuzamo ijisho bakareba ibyo bafashe
Application ‘ABA TV’ izajya
inacururizwaho album z’abahanzi cyane cyane abakora indirimbo zihimbaza Imana
KANDA HANO UREBE AGACE GAHERUKA KA FILIME ‘IMPANGA’
TANGA IGITECYEREZO