RFL
Kigali

Rubavu: Itorero rya ADEPR ryabaye bandebereho riremera abatishoboye –AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/01/2023 8:57
0


Itorero rya ADEPR ryakoze igikorwa cy'urukundo rizirikana abatishoboye bo mu Karere ka Rubavu ribaha imfashanyo irimo amatungo n'ibindi. Ni igikorwa cyashimishije cyane Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba.



Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023 kibera mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba. Cyahawe inyito igira iti:”Urugendo rw’impinduka zuzuye”. Cyateguwe na ADEPR yo mu Rwanda aho batanze inka zigera kuri 16, ihene 10 ndetse n’intama 112.

Uyu muhango watangijwe n'Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Rev Isaie Ndayizeye werekanywemo n’ibindi bikorwa birimo gutanga no kubakira abatishoboye ubwiherero 25 bugezweho, uturima tw’igikoni, gutanga inka, intama, ihene ndetse n’abarimu 44 bashyizweho mu matorero bazakomeza gufasha abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikoni cy’itorero, akaba ari igikorwa cyateguwe na ADEPR. 

Ibi byose byakozwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5 nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabishyize muri gahunda, dore ko byanashimishije cyane uyu muyobozi w’Akarere wari witabiriye uyu muhango.

ADEPR yahaye inkunga abatishoboye bo muri aka Karere ka Rubavu ndetse itangaza ko yatanze amatungo arimo inka 16, ihene zikamwa 10, intama 112 ndetse n'ubwiherero 25 ndetse habaho no gutangiza ishuri rya ECD mu rwego rwo kurwanya igwingira.

Igikorwa cy'urukundo cyakozwe na ADEPR, cyakoze ku mutima abantu batandukanye barimo na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Bwana Habitegeko Francois wanyujije amashimwe ye ku rukuta rwe rwa Twitter. Yasabiye umugisha mwinshi iri Torero.

Guverineri Habitegeko yaranditse ati: ”Turashima cyane ubuyobozi bwa ADEPR kuri ibi bikorwa byiza kandi bifite impinduka ku buzima bw’abaturage. Ubu bufatanye n’Intara y’Uburengerazuba hamwe n’uturere tuyigize. Imana ibahe umugisha”.

Rev Isaie Ndayizeye akomeje gukora ibikorwa byinshi by'urukundo ku ngoma ye

ADEPR yaremeye abatishoboye b'i Rubavu


Inkomoko: Paradise.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND