RFL
Kigali

Perezida Zelensky yasabiye u Burusiya kutitabira imikino ya Olympics 2024

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/01/2023 8:45
0


Perezida wa Ukrain, Volodymyr Zelensky, yavuze ko kwemerera u Burusiya kwitabira imikino ya Olympics 2024, izabera i Paris, bigereranywa no kwerekana ko "Iterabwoba ryemewe" ku Isi.



Nk'uko BBC ibitangaza, Perezida Zelensky yavuze ko yagejeje iki kibazo kuri Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron. Yongeraho ko Moscou itagomba kwemererwa gukoresha imikino ya Olympics yamamaza ibikorwa byabo. 

Perezida wa Ukrain yasabye ko Uburusiya bwakwangirwa kwitabira imikino ya Olympics 2024 izabera i Paris

Ukrain yatangaje ko izikura mu marushanwa ya Olympics mu gihe abakinnyi b’u Burusiya na Beralusian bemerewe kuzayitabira. Perezida Zelensky yagize ati "Kugarura abakinnyi b'Abarusiya mu mikino ya Olympics ni ukugerageza kubwira isi yose ko iterabwoba rishobora kuba ryemewe", 

Nk'uko yabitangarije mu mashusho yashyize hanze mu ijoro ryahise yongeyeho ko Uburusiya butagomba kwemererwa gukoresha iyo mikino "Cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cya siporo nk'uburyo bwo kwamamaza ibitero bagabye cyangwa se leta yabo ya chuvinism".

Komite mpuzamahanga y'imikino ya Olympics (International Olympics Committee) yavuze ko abakinnyi b'Abarusiya na Belarusian bazemererwa kwitabira mu mikino ya Olympics nk' "Abakinnyi batagira aho babogamiye", ko batagomba kubuzwa kwitabira amarushanwa kubera pasiporo yabo.

Ariko Bwana Zelensky avuga ko batareka kubogama muri siporo, mu gihe abakinnyi bo mu gihugu cye bari gupfira ku rugamba. Yagereranije kandi iyi mikino ya Olympics n'iyo mu 1936 yabereye i Berlin igihe Abanazi bari ku butegetsi.

Icyo gihe guverinoma y'u Bwongereza nayo yamaganye gahunda yo kwemerera abakinnyi guhatana hatabayeho kubogama, nkaho "Isi yitandukanyije n'ukuri kw'intambara" yaririho. 

Uburusiya bukomeje kugaba ibitero mu karere ka Ukrain ka Kherson

Aya magambo Zelensky yayatangaje mu gihe ingabo z’Uburusiya zikomeje gutera ibisasu mu karere ka Ukraine ka Kherson, ku mugoroba, nyuma y’uko mu masaha ya kumanywa bari bagabye ibitero byahitanye nibura abantu batatu abandi batandatu bagakomereka.

Ubuyobozi bw'akarere ka Kherson bwatangaje ko aka karere kagabweho ibitero inshuro zigera kuri 40 ku wa gatandatu kandi ko byakomeje ku cyumweru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND