Ikipe ya Etincelles yatsinze Marines ibitego 2 kuri 1, umukino urangizwa n'imvururu. Uyu mukino warangiye imvura yabaye nyinshi, warangijwe no kutumvikana gukomye ku mpande zombi.
Mu mukino wo kwishyura wahuje amakipe abiri yo mu Mujyi umwe wa
Rubavu, imvururu zabaye nyinshi nyuma y'ikarita y'umutuku yahawe umukinnyi
wa Etincelles, Imanizabayo Daniel wari ugiyemo asimbuye.
Etincelles yatsindiwe na Gideon Bandeka Mololia igitego cya
mbere cyo gufungura cyagiyemo hakiri
cyane, abafana ba Marines bariheba. Nyuma y'iki gitego, mu gice cya Kabiri
cy'umukino ikipe ya Marines FC yahawe amahirwe ya Penaliti maze Nsanzimana
Keddy afasha iyi kipe n'abafana bayo gutuza basigara bahangana na mukeba wari
usa n'uwariye amavubi.
Abafana ba Marines FC imvura yabanyagiye babura imbaraga zo gufana
Mu minota ya nyuma ni bwo Daniel wa Etincelles wari ugiyemo asimbuye yahawe ikarita itukura nyuma yo gushaka gutsinda igitego mu buryo bwa gihanga ariko agakubita umugeri mugenzi we ku mutwe.
Iyi karita itukura yasembuye
abakinnyi Etincelles kugeza ubwo baboneye igitego cya nyuma mu minota 4 ya nyuma
yari yashyizweho nk'inyongera gitsinzwe na Kakule Mukuta Justin.
Ibyishimo byari byose nyuma y'umukino
Umutoza wa Etincelles Fc
yashimiye abakinnyi be avuga ko kuba yatsinze yari abikwiriye ahakana iby’amarozi
yavuzwe.
Abafana bari benshi kuri Stade Umuganda
Umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi kumpande zombi
TANGA IGITECYEREZO