RFL
Kigali

Etincelles FC yihimuye kuri Marines iyitsindira mu mvura - AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/01/2023 22:32
0


Ikipe ya Etincelles yatsinze Marines ibitego 2 kuri 1, umukino urangizwa n'imvururu. Uyu mukino warangiye imvura yabaye nyinshi, warangijwe no kutumvikana gukomye ku mpande zombi.



Mu mukino wo kwishyura wahuje amakipe abiri yo mu Mujyi umwe wa Rubavu, imvururu zabaye nyinshi nyuma y'ikarita y'umutuku yahawe umukinnyi wa Etincelles, Imanizabayo Daniel wari ugiyemo asimbuye.

Etincelles yatsindiwe na Gideon Bandeka Mololia igitego cya mbere  cyo gufungura cyagiyemo hakiri cyane, abafana ba Marines bariheba. Nyuma y'iki gitego, mu gice cya Kabiri cy'umukino ikipe ya Marines FC yahawe amahirwe ya Penaliti maze Nsanzimana Keddy afasha iyi kipe n'abafana bayo gutuza basigara bahangana na mukeba wari usa n'uwariye amavubi.

 Abafana ba Marines FC imvura yabanyagiye babura imbaraga zo gufana

Mu minota ya nyuma ni bwo Daniel wa Etincelles wari ugiyemo asimbuye yahawe ikarita itukura nyuma yo gushaka gutsinda igitego mu buryo bwa gihanga ariko agakubita umugeri mugenzi we ku mutwe. 

Iyi karita itukura yasembuye abakinnyi Etincelles kugeza ubwo baboneye igitego cya nyuma mu minota 4 ya nyuma yari yashyizweho nk'inyongera gitsinzwe na Kakule Mukuta Justin.

 

Ibyishimo byari byose nyuma y'umukino

Umutoza wa Etincelles Fc yashimiye abakinnyi be avuga ko kuba yatsinze yari abikwiriye ahakana iby’amarozi yavuzwe.


Abafana bari benshi kuri Stade Umuganda


Umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi kumpande zombi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND