RFL
Kigali

Rwamagana: Basabwe kubungabunga imihanda no kurwanya isuri

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/01/2023 16:49
0


Mu muganda rusange wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023, ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwasabye abaturage kubungabunga imihanda no kurwanya isuri.



Umuganda rusange usanzwe uba buri kwezi. Uwabaye tariki ya 28  Mutarama 2023, wabereye mu murenge wa Kigabiro mu kagari ka Nyagasenyi. Witabiriwe na Depite Nyiragwaneza Athanasie, abagize Inama y'umutekano itaguye, abagize Inama njyanama y'Akarere n'abakora mu Nzego zishinzwe umutekano.

Umuganda wakozwe, warangiye hasanwe umuhanda w'ibirometero bibiri wari warangiritse kubera ibinogo. Nyuma y'umuganda, umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kubungabunga imihanda ndetse bakarwanya isuri yangiza ibikorwa remezo.

Yagize "Uyu munsi mu muganda rusange, mu karere ka Rwamagana  akozwe ibikorwa bitandukanye birimo gusana imihanda, kurwanya isuri no kubakira abatishoboye, ni byo bikorwa  bitatu by'ingenzi byakorewe mu mirenge yose. Hano mu murenge wa Kigabiro mwabonye ko  twakoze umuhanda wari warangiritse kubera ibinogo byari biwurimo ."

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje asaba abaturage gukomeza kubungabunga imihanda no kurwanya isuri yangiza ibikorwa. Ati"Icyo dusaba abaturage ni uko bagomba kwita ku mihanda dufite iri mu byiciro bitatu, yose igomba kubungabungwa, hari imihanda ya kaburimbo abaturage batayirinze kwangirika yakangirika;

Tugira imihanda ikoreshwa mu buhahirane ikanafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko (Feeder Roads) ndetse n'imihanda y'imigenderano iba ihuza ingo z'abaturage iyo mihanda yose turabasaba gukomeza kuyitaho cyane bakayibungabunga. Tugomba gushyira imbaraga mu kwita kuri iyo mihanda kugira ngo igihe cy'itumba imvura izagwe twaraciye inzira z'amazi ndetse  turwanye isuri yangiza ibikorwa remezo."

Depite Nyiragwaneza Athanasie, yagejeje ubutumwa ku baturage bitabitiye umuganda bwari bugamije kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kuboneza urubyaro ndetse no kurwanya inda ziterwa Abangavu.

Ubu butumwa Depite Nyiragwaneza Athanasie yabutanze mu izina ry'abadepite baharanira  imibereho myiza n'iterambere RPRPD mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati: "Ubutumwa twatanze ni ubw'ihuriro ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko, bagize komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage n'iterambere RPRPD. 

Ubu butumwa bwibanze ku gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana ndetse kongera gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, bakabyara abana bashoboye kurera, bashoboye gutunga, bakiga bakanababonera ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo tugire umuryango utekanye kandi ushoboye."

Depite Nyiragwaneza Athanasie, yanagarutse ku bangavu baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure, asaba ko buri muturage akwiriye gufata ingamba kugira ngo barandure icyo kibazo. Abana b'abakobwa nabo basabwe kwirinda abagabo bashuka abangavu bakabatera inda.

Babanje gukora umuganda rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND