RFL
Kigali

Imaze imyaka 34! :Ikanzu ya Princess Diana yagurishijwe ayingayinga miliyoni 600 Frw

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/01/2023 13:18
0


Ikanzu yahoze ari iya Princess Diana umugore wa mbere wa King Charles III yagurushijwe muri cyamunara ayingayinga miliyoni 600 Frw nyuma yo kumara imyaka 34 idozwe.



Ikanzu ya Princess Diana ifite ibara ry' umuyugubwe (Purple Color) yagurishijwe amafaranga menshi ayingayinga miliyoni 600 Frw muri cyamunara bituma ica agahigo ko kugurishwa akubye inshuro eshanu ayari yitezwe.

Ikanzu ya Princess Diana yagurishijwe ayingayinga miliyoni 600 Frw.

Bitewe nuko iyi kanzu itamamaye kurusha izindi mu z’igikomangomakazi Diana, byari byitezwe ko igurishwa ibihumbi 120 by’amadolari ya Amerika, byaje kurangira iguzwe 604,800$ muri cyamunara yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya mafaranga yaguzwe akubye inshuro 5 yayari yitezwe.

Daily Mail yatangaje ko iyi kanzu yadozwe na Victor Edlstein mu 1989, yari yarigeze kugurishwa 24,159$ mu 1997 aho icyo gihe icyamunara yagurishirijwemo harimo andi makanzu 79 yari yaratanzwe na Princess Diana. Iyi kanzu imaze imyaka 34 idozwe mu gihe yarimaze imyaka 26 ibitse kuva mu 1997 Princess Diana yitaba Imana.

Iyi kanzu imaze imyaka 34 idozwe.

Princess Diana, yabaye umugore wa mbere w’Umwami Charles III, akaba ari we nyina wa William na Harry. Ifoto ya Diana yashyirwaga ahantu hatandukanye mbere y’urupfu rwe, yamugaragazaga yambaye iyi kanzu yagurishijwe asaga miliyoni 600 Frw.

Ifoto yambaye iyi kanzu yakunze gukoreshwa cyane mbere y'uko yitaba Imana.

Iyi kanzu igurishijwe nyuma y'iminsi micye umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian aguze umukufi w'umusaraba wa Princess Diana ku bihumbi 200 by'amadolari. CNN yavuze ko imyambaro ya Diana n'imikufi ye bizakomeza kujya bigurishwa kuko bigihari byinshi ndetse ko abantu baba bifuza kubigura kuko byari ibye cyane ko yarazwiho kwambara ibintu bihenze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND