RFL
Kigali

Miss Muheto na Darina bahaye umugisha ubufatanye bwa Polisi na FERWAFA muri Gerayo Amahoro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/01/2023 14:33
0


Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto n’Igisonga cya kabiri bagaragaye bambaye imipira, umwe uriho ikirango cya Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda undi icya FERWAFA nyuma gato y’isubukurwa ry’ubufatanye muri gahunda ya Gerayo Amahoro.



Umwaka wa 2022 waranzwe n’impanuka za hato na hato, cyane z’imodoka zitwara imizigo zizwi nka hoho. Ni ibintu bitari byoroshye, kuko abantu zatwariye ubuzima bari benshi.

Si wo mwaka wonyine impanuka zabayemo kuko mu bihe bitandukanye zigenda zumvikana hirya no hino mu gihugu, ari nayo mpamvu Polisi y’Igihugu cyane iy’ishami ryo mu muhanda igenda ishyiraho amavugurura atandukanye hagamijwe ikumirwa zazo.

Muri ayo harimo ayo gupima umuvuduko w’ibinyabiziga icyarengeje ugenwe kigahanwa, gupima abatwara kugira ngo harebwe ko utwaye atasinze uwabikoze akabihanirwa n’ibindi bitandukanye;

Birimo n’ubukangurambaga nk’ubuzwi cyane bwa Gerayo Amahoro, aho Polisi y’Igihugu igenda ifatanya n’ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo mu gukomeza kumvisha abantu ko kugenda byagenwe ukagerayo bisumba kure kwihuta ukahasiga ubuzima.

Muri abo bafatanyabikorwa harimo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryongeye gusubukura imikoranire na Polisi, nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 28 Mutarama 2023.

Aho mu marushanwa n’imikino itandukanye itegurwa na FERWAFA hazajya hagenda hatangwa ubutumwa bugamije gukomeza gukangurira abantu bakoresha umuhanda kuwukoresha neza, atari kubwo gutinya ibihano ahubwo bikaba umuco.

Mu bahaye umugisha iyi mikoranire harimo Miss Muheto na Kayumba Darina, bigaragara ko nabo bazajya bagenda batanga ubutumwa mu buryo bumwe n’ubundi muri iyi mikoranire mu kurushaho kumvikanisha neza gahunda ya Gerayo Amahoro.

Itangazo rya Polisi y'Igihugu rigaruka ku mikoranire na FERWAFAKayumba Darina, Divine Muheto na Keza Maolithia abakobwa bafite amakamba asumba ayandi mu y'ubwiza muri Miss Rwanda 2022.

Miss Muheto agenda agaragara mu bikorwa bitandukanye bya gahunda ya Guverinoma nk'umuganda, gufasha abatishoboye, inama n'ibindi 

Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina umwe mu bakobwa bafite igikundiro cyo hejuru ndetse abamukurikira biyongera umunsi kuwundi ku mbuga nkoranyambaga akoresha

Miss Muheto na Kayumba Darina mu myambaro igaragaza ubufatanye bwa FERWAFA na Polisi y'Igihugu mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, by'umwihariko hagamijwe guhashya burundu impanuka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND