Bruce Melodie wavuzwe imyato na Pallasso, icyo yakora ayoboye Amerika gishimangira ko Politike atari iye

Imyidagaduro - 30/01/2023 5:02 PM
Share:
Bruce Melodie wavuzwe imyato na Pallasso, icyo yakora ayoboye Amerika gishimangira ko Politike atari iye

Itahiwacu Bruce umaze kuba ubukombe mu muziki w’Akarere, yagaragaje ko politike atari ibintu bye akomoza ku cyo yakora abaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bihe bitandukanye, ibyamamare mu mikino, imiziki, filimi n’ibindi bisata byagiye bitungurana bikinjira muri politike ndetse bikubaka izina mu myanya ikomeye irimo n’uw’umukuru w’igihugu.

Ingero nyinshi zirahari no mu karere, uretse ko mu Rwanda ingero zihari zikiri hasi kuko bacye babigiyemo usanga batari bari mu myanya yo hejuru, ariko mu Karere nka Bobi Wine wabaye umuhanzi akaza kuvamo Depite, ubu ahanganye na Perezida Museveni aho yifuza kuyobora Uganda.

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bakomeye mu Rwagasabo, yagaragaje ko we rwose icyo ashoboye ari umuziki. Mu ijwi rimeze nk’iry’umujyanama we Coach Gael, yabajijwe icyo yumva yakora abaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu gusubiza, Bruce Melodie yagize ati:"Ikintu cya mbere nakora mbaye Perezida wa Amerika ni uko nahita negura." Uyu muhanzi yagaragaje kandi ko rwose uretse kuba umuhanzi, ibindi ari waba umugoye.

Ibi abitangaje nyuma y'uko asuwe na mugenzi we wo muri Tanzania, Harmonize wamaze iminsi itari micye atembera mu Rwanda anakora ibikorwa birimo n’umuziki, bikaba byitezwe ko mu minsi iri imbere hasohoka indirimbo yakoranye na Bruce Melodie.

Aba bahanzi b’inshuti basanzwe banafitanye izindi ndirimbo nka ‘Totally Crazy’ na ‘The way you are’ banakoranye na Nak umuhanzikazi ukomoka muri Australi.

Kuri ubu Bruce Melodie ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda nacyo afitemo abakunzi batari bacye n’inshuti nka Eddy Kenzo bafitanye indirimbo, B2Cent, Sheebah n’abandi. Hitezwe iyo yakoranye na Pallasso.

Uyu muhanzi w’umunya Uganda, yagaragaye mu nzu itunganyirizwamo umuziki yishimye cyane avuga ibigwi Bruce Melodie bari kumwe ati: "Mu izina ry’Imana bwa nyuma na nyuma umuvandimwe ari hano gukorera hamwe bituma akazi kagenda neza."

Pius Mayanja uzwi nka Pallaso w’imyaka 35, ni umuhanzi ukomeye muri Uganda unakomoka mu muryango w’ibyamamare mu muziki nka Chameleon, Weasel na murumuna wabo AK47 witabye Imana.

Bruce Melodie ni inshuti magara n'abahanzi bakomeye mu Karere, hano yari kumwe na Harmonize uherutse kumusura  

Bruce Melodie ari kubarizwa muri Uganda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...