Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uri mu bakomeye yatangaje ko ataragera mu kabyiniro, abaza abamukurikira ibihabera bamusubiza batihishira.
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uko iminsi yicuma
niko urushaho kugira imbaraga zikomeye, bitewe n’ubuhanga n’udushya tugenda
tuzanwamo bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yo hambere.
Kuri ubu umuhanzi wiyeguriye ibyo kogeza ijambo ry’Imana yifashishije umuziki byakugora ugendeye ku myambarire, inyogosho n’ibindi nk’ibyo
kumutandukanya n’abahanzi basanzwe kuko burya ngo ibyo ntacyo bivuze nk’uko bamwe
bagenda babihamya, ngo icya mbere ari ikiri mu mutima w’umuntu.
Umwe mu bahanzi bazanye amavugurura mu buryo bugaragara mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana ukurikirwa n’abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga, Israel Mbonyi yazamuye
ikiganiro gikomeye asaba abamukurikira kumusangiza kubibera mu kabyiniro.
Israel Mbonyi abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize
ati: “Sinari nagera muri night club [mu kabyiniro]. Ubundi haberamo ibiki?” Abantu
benshi bamukurikira, bahise batangira kumuha ishusho y’uko biba byifashe.
Uwitwa Goduwini yagize ati: “Haba harimo inzoga nyinshi zitandukanye ndetse n’udukobwa twambaye impenure, iyo tumaze gusinda abantu biyitirira ngo ni abakristu nibo baza kudufata bakarara baducundacunda.” Mbega amubwira ibintu byinshi ko ari indi si inyuranye n’iyo abamo.
Israel Mbonyi yagaragaje gutunguwa avuga ko yumva bitoroshye ati: “Eh ko bikaze.” Undi amusaba ko bikunze atazigera ajyayo kuko ari habi.
Umunyamakuru wa Televiziyo y’Igihugu
Luckman yamugaragarije ko atamwifuriza ko yazajyayo, ahubwo amubwira ko yifuza
ko bazajyana mu nzu y’Imana y’Abasilamu ati: “Njye ndashaka kukujyana mu
musigiti! Imana nibikunda.”
Umuhanzi Kamichi yamubwiye
ko ibyo ari dayimoni, atagakwiye kubyifuza ati: “Ayo matsiko yamvanye mu rusengero
ku isabato, angeza ku rubyiniro rwa Primus Guma Guma Super Star. Uwo ni
Umudayimoni!”
Abantu bahise babaza Kamichi
niba abyicuza, avuga ko asanga byose ari ubuyobe. Uwitwa Delilah yabwiye uyu muhanzi
ko niba ashaka kubimenya, azamujyana bakagirana ibihe byiza ku buntu ati: “Uzaze
nkujyane nzaguhe n’ubuntu.”
Benshi bakomeje kugenda baha
ishusho y’akabyiniro uyu muhanzi, bamubwira ko rwose nk’umuramyi ibihabera atagakwiye
kubibona; abandi nabo bakamubwira ko ari ahantu naho hakwiye kugera ivugabutumwa, yazasimbukirayo.
Mu busanzwe Israel Mbonyi
akaba ari umuhanzi wa mbere muri ibi bihe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana, wahamagawe akiga mu mashuri yisumbuye nk’uko aheruka kubitangariza
ibihumbi n’ibihumbi byari byakubise byuzuye muri BK Arena.
Mbonyi akaba yarabonye izuba
kuwa 10 Gicurasi 1992, yavukiye mu gihugu cya DRC akurira muri Korali
zitandukanye aho intego afite ari ukogeza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
TANGA IGITECYEREZO