Umuhanzikazi Beyonce yahawe icyubahiro n’inzu ndangamurage i Berlin, yamuritse ikibumbano cye cyari kimaze umwaka n’amezi arindwi kiri gukorwa.
Inzu
ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by’abantu
bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano
cy’umuhanzikazi w’icyamamare Beyonce. Iyi nzu yashinzwe n’umunyabugeni
kabuhariwe Madame Marie Tossauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835.
Beyonce yakorewe ikibumbano basa.
Hashize imyaka 200 iyi nzu ikora ibibumbano by’ibyamamare, ndetse inafite amashami mu mijyi itandukanye. Mu mashusho iyi nzu ndangamurage yashyize kuri YouTube, yerekanye ikibumbano yakoreye Beyonce.
Iki kibumbano kirasa neza nkawe ndetse
ukitegereje wagira ngo ni umuntu nyamara ari ikibumbano gikoranye ubuhanga, ndetse kinasize amabara yabugenewe kuburyo uruhu rusa nk’urw’abantu.
Ikibumbano cya Beyonce cyashyizwe mu nzu ndangamurage i Berlin.
Iki
kibumbano cya Beyonce cyambaye ikanzu isa neza n’iyo uyu muhanzikazi yambaye mu
mwaka wa 2018, mu gitaramo yakoreye i Berlin mu gihe yari ari gukora ibitaramo
bizenguruka ibihugu yise ‘On The Run Tour II’ yakoranye n’umugabo we Jay Z.
Iki kibumbano cyakozwe hagendewe ku gitaramo Beyonce yakoreye i Berlin mu 2018.
Urebye wagira ngo ni Beyonce wa nyawe nyamara ari ikibumbano cye.
Hari hashize umwaka n'amezi 7 kiri gukorwa.
Inzu ndangamurage ya Madame Toussauds yatangaje ko yifuzaga guha icyubahiro
Beyonce ikamukorera ikibumbano, ndetse iki kibaye ikibumbano cya kane iyi nzu imukoreye
kuko ifite ibindi mu mujyi wa Delhi mu Buhinde, Hollywood muri Leta Zunze
Ubumwe za America ndetse no mu mujyi wa London mu Bwongereza.
Iki ni ikibumbano cya 4 Beyonce akorewe n’inzu ndangamurage ya Madame Tussauds.
TANGA IGITECYEREZO